RFL
Kigali

APR FC yakomeje inzira yenda kuyigeza ku gikombe imanura Gicumbi FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2018 20:50
0


Ikipe ya APR FC kuri ubu iri mu nzira nziza iyiganisha ku gikombe nyuma yo kuba yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena 2018.



APR FC yari mu rugo n’ubundi yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda umukino kuko batangiye gufungura amazamu ku munota wa karindwi (7’) ubwo Buregeya Prince Aldo yatsindaga igitego mbere yuko Byiringiro Lague yungamo ikindi ku munota wa 90’ w’umukino nyuma yo kuba yari amaze mu kibuga umunota umwe kuko yinjiye ku munota wa 89’ asimbuye Hakizimana Muhadjili wakinaga nka rutahizamu.

Byiiringiro Lague .

Byiringiro Lague yatsinze igitego ku munota wa 90'

Byiringiro Lague yatsinze igitego ku munota wa 90'

Ikindi gitego cyatsinzwe na Buregeya Prince Aldo

Ikindi gitego cyatsinzwe na Buregeya Prince Aldo

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Buregeya Prince Aldo

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Buregeya Prince Aldo

APR FC yari ifite ikipe isa n’iyo basanzwe bakoresha nyuma y’igenda rya Bizimana Djihad kuko nko hagati mu kibuga yari Mugiraneza Jean Baptiste wari inyuma ya Buteera Andrew na Nshimiyimana Amran bityo Iranzi Jean Claude agakina inyuma ya Hakizimana Muhadjili. Gusa wabonaga Iranzi akina asa naho ahengamiye ku ruhande rw’ibumoso ahagana imbere.

Nshuti Dominique Savio yari yabanje mu kibuga aca mu ruhande rw’ibumoso ari nako Buregeya Prince Aldo yari yagarutse mu mutima w’ubwugarizi nyuma y'uko Nsabimana Aimable basangiye uyu mwanya atakinnye bitewe n’amakarita atatu y’umuhondo.

Umukino wa Gicumbi FC utari mubi wagiye wicwa no kubura abakinnyi bakomeye baca mu mpande ku buryo bari kubuza Imanishimwe Emmanuel na Ombolenga Fitina kuba bazamukana imipira kuko hagati mu kibuga wabonaga Gicumbi FC ibona imipira ndetse no mu bwugarizi ukabona nta makosa menshi bafite. Gusa ntabwo babashije kumenya ko APR FC ari ikipe icungira cyane ku mipira iteretse no kwiba umugono baciye hagati (Contre Attaque).

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yakoze akazi gakomeye ko gukingira ubwugarizi

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yakoze akazi gakomeye ko gukingira ubwugarizi

Mugiraneza Jean Baptiste ku mupira imbere ya Hakizimna Alimace

Mugiraneza Jean Baptiste ku mupira imbere ya Hakizimana Alimace 

Mu gukora impinduka, Ljubomir Petrovic umutoza wa APR FC yatangiye gusimbuza akuramo Hakizimana Muhadjili ashyiramo Byiringiro Lague, Itangishaka Blaise yasimbuye Buteera Andrew naho Sekamana Maxime asimbura Iranzi Jean Claude.

Ku ruhande rwa Bizimana Abdou bita Bekeni umutoza mukuru wa Gicumbi FC yatangiye akuramo Byamungu Abbas Cedrick ashyiramo Dushimimana Irene, Eric Nzitonda asimburwa na Uwizeye Djojoli naho Ndarabou Hussein yasimbuwe na Nkunzimana Sadi.

Muri uyu mukino kandi, Nshimiyimana Amran wa APR FC yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe ku ruhande rwa Gicumbi FC zahawe Ndarabu Hussein na Nshimiyimana Aboubakar bose bazize amakosa bakoreye kuri Nshuti Dominique Savio wa APR FC.

Aya manota atatu y’umunsi wa 29 yatumye APR FC igwiza amanota 63 mu mukino 29 mu gihe AS Kigali nayo yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1 bya Ndarusanze Jean Claude (17’,35’) bityo bakagira amanota 60 mu mikino 29. Ndarusanze Jean Claude kuri ubu ayoboye abazi kureba mu izamu kuko yagize ibitego 14 mu gihe Hakizimana Muhadili agifite ibitego 12.

Abasimbura ba Gicumbi FC

Abasimbura ba Gicumbi FC

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC

Dore uko imikino yarangiye:

-Etincelles FC 2-0 Kirehe FC

-AS Kigali 2-1 Amagaju FC

-APR Fc 2-0 Gicumbi FC

-Bugesera FC 2-0 Police FC

-Miroplast FC 2-2 Espoir FC

-SC Kiyovu 1-0 Mukura VS

-Rayon Sports FC 4-0 Sunrise FC

-Musanze FC 3-2 Marines FC

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Buteera Andrew yasimbuwe na Itangishaka Blaise

Buteera Andrew yasimbuwe na Itangishaka Blaise 

Bizimana Abdou umutoza mukuru wa Gicumbi FC

Bizimana Abdou umutoza mukuru wa Gicumbi FC

Iranzi Jean Claude yaismbuwe na Sekamana Maxime

Iranzi Jean Claude yasimbuwe na Sekamana Maxime mu gice cya kabiri

Abatoza ba APR FC bose muri rusange

Abatoza ba APR FC bose muri rusange 

Hakizimana Muhadjili akurikiwe na Muango Ombeni kapiteni wa Gicumbi FC

Hakizimana Muhadjili akurikiwe na Muango Ombeni kapiteni wa Gicumbi FC

Hakizimana Muhadjili yashatse igitego kirabura

Hakizimana Muhadjili yashatse igitego kirabura

Nshuti Dominique Savio  yari yabanje mu kibuga anakina iminota 90'

Nshuti Dominique Savio yari yabanje mu kibuga anakina iminota 90'

Nshimiyimana Jean Claude umunyezamu wa Gicumbi FC akura umupira ku mutwe wa Hakizimana Muhadjili

Nshimiyimana Jean Claude umunyezamu wa Gicumbi FC akura umupira ku mutwe wa Hakizimana Muhadjili

Agaciro Football Academy nibo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)

Agaciro Football Academy ni bo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)

Ni umukino utarebwe n'abantu benshi

Ni umukino utarebwe n'abantu benshi

Umufasha wa Nshimiyimana Amran yarebye

Umufasha wa Nshimiyimana Amran yarebye uyu mukino

Tony Kabanda umunyamakuru wa APR FC

Tony Kabanda (Ibumoso) umunyamakuru wa APR FC

APR FC isigaje umukino wa Espoir FC ikamenya niba itwara igikombe

APR FC isigaje umukino wa Espoir FC ikamenya niba itwara igikombe

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND