Nyuma yo kurusha abasore barimo Nsengimana Jean Bosco, Munyaneza Didier na Hakuzimana Camera, Areruya yaje gutwara ibihembo bine (4) muri iri siganwa ryaberaga i Nyamata mu karere ka Bugesera.
Muri iri rushanwa, Areruya yahembwe; nk’umukinnyi utarengeje imyaka 23 witwaye neza, umukinnyi mu bakuze witwaye neza, uwasiganywe n'ibihe agakoresha ibihe byiza, uwahize abandi muri rusange mu gusiganwa n’ibihe yaba mu bakuze n’abatarengeje imyaka 23.

Areruya Joseph mu nzira agenda asiganwa n'ibihe


Areruya Joseph ni we watwaye ibihembo byinshi
Nyuma yo gutwara ibi bihembo, Areruya yabwiye abanyamakuru ko atari azi ko yatwara isiganwa hari Bosco Nsengimana (Benediction) kuko ari umukinnyi yubaha mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).
“Mbere na mbere nabanza ngashima Imana kubera ko ni ibintu ntateganyaga ko nayitwara kuko naje nzi ko Bosco, ni umukinnyi ukomeye ndanamwubaha. Intego yanjye numvaga ko ngomba kuba uwa kabiri cyangwa uwa Gatatu ariko ndashima Imana kuba mbaye uwa mbere”. Areruya
Nsengimana Jean Bosco yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 55’07" nubwo muri gahunda aba atagombwa guhembwa nk’uko amategeko yo gusiganwa n’ibihe abigena. Uwiduhaye (Benediction) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 58’46".
Hakuzimana Camera yaje ari uwa kane (4) akoresheje isaha imwe n’amasegonda 36” (1h00’36”) mu gihe Munyaneza Didier (Benediction Club) yabaye uwa gatanu akoresheje isaha imwe n’amasegonda 55” (1h00’55”).


Tuyishimire Jacqueline yahize abakobwa mu gusiganwa n'ibihe akoresheje 41’39 ku ntera ya Km 25 (Nyamata-Mbyo-Nyamata)

SKOL ni umwe mu baterankunga bakuru muri FERWACY

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL yigana uko batwara igare


Uwihirwe Byiza Renus (ibumoso) Areruya Joseph (Hatati) na Tuyishimire Jacqueline (Iburyo) nibo bahembwe

Uwihirwe Byiza Renus wa Muhazi Cycling Club niwe wahize ingimbi

Kadox umukozi mu kigo Gasore Serge Foundation yari yaje kureba umukino w'amagare


Mutabazi Richard (Ibumoso) umuyobozi w'Akarere ka Bugesera

Mu gusiganwa n'ibihe umuntu aba yikoresha nta w'umutera icyugazi

Sempoma Felix umutoza mukuru wa Benediction Club


Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Team Rwanda) nawe yasiganwe mu bandi

SKOL ikinyobwa gisigaye kiri ku isoko

Nsengimana Jean Bosco yasiganwe arangiza ku mwanya wa kabiri

Hakiruwizeye Samuel ukinira Les Amis Sportif de Rwamagana

Ingabire Beatha yarangije ku mwanya wa kane mu bakobwa
Dore uko Individual Time Trial yagenze:
Men U23 & Elites: 41.8 Km
1.Areruya Joseph* (Delko Marseille): 54’38"
2.Nsengimana Jean Bosco (Benediction): 55’07"
3.Uwiduhaye * (Benediction): 58’46"
4.Hakuzimana (CCA): 1h00’36"
5.Munyaneza Didier* (Benediction Club):1h00’55"
Men (Juniors) 25 Km:
1.Uwihirwe Byiza Renus (Muhazi Cycling Club): 35’59"
2.Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction Club):36’19"
3.Nkurunzia Yves (Benediction Club): 36’24"
4.Habimana Jean Ecic (Fly Cycling Club) :37’09"
5.Gahemba Bernabé (Les Amis Sportifs): 38’05"
Women Category (25Km):
1.Tuyishimire Jacqueline (Benediction Club) :41’39
2.Irakozeneza Viollette ( Benediction Club): 42’28’’
3.Nirere Xaverine (Les Amis Sportifs) :42’30
4.Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs) :43’39
5.Manizabayo Magnifique (Muhazi Cycling Club) :44’52’’

Shampiyona irasozwa kuri iki Cyumweru basiganwa mu kuzenguruka i Remera
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
