Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018 kuri Petit Stade i Remera ni bwo MINISPOC ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abahoze ari abakozi ba MIJEUMA bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Igikorwa cy’uyu mwaka wa 2018 ku nshuro ya 24, hari hitabiriye Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi wasabye urubyiruko kuba imbarutso yo kubaka igihugu kuko ngo imbaraga zasenye igihugu n’ubundi ahanini zari iz’urundi rubyiruko rwahawe amasomo atari meza.
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne nawe yari yitabiriye iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka no gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi.
Amashyirahame, abakinnyi n’imiryango ishamikiye kuri Minisiteri y’umuco na siporo cyo kimwe n’abahanzi banyuranye bahuriye muri iki gikorwa ngaruka mwaka muri gahunda yo gukomeza kwibuka biyubaka.
Dr.Jean Damascene Bizimana umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasabye ko mu myaka iri imbere harebwa uburyo hazubakwa urwibutso rwa Jenoside rw’abasportif n’abandi bose bari bafite aho bahurira na MIJEUMA.
Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda
Abayobozi mu nzego n'amashyirahamwe atandukanye y'imikino bari bitabiriye
Umuhanzikazi Mariya Yohana yaririmbye indirimbo zijyanye na gahunda yo kwibuka
Uwacu Julienne (Iburyo) Minisitiri w'umuco na Siporo na Rose Mary Mbabazi (Ibumoso) Minisitiri w'urubyiruko
Urumuri rw'icyizere
Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo acanira abandi urumuri rw'icyizere..aha yari ageze kuri Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene perezida wa FERWAFA
Abakinnyi b'Isonga FA bari bicaye muri iki gice
Urubyiruko rurasabwa kuba umusemburo wo kubaka igihugu kuko cyasenywe n'urundi rubyiruko
E’gairma Hermine (Ubanza iburyo) umujyanama muri komite Olempike
Muri sitade nto ya Remera
Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC
PHOTOS: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO