Rutamu Elie Joe umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye hano mu Rwanda, yamamaye cyane mu gisata cy’imikino aho ari umwe mu bazwiho ubuhanga mu kogeza imipira yaba iya hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda. Icyakora magingo aya Rutamu Elie Joe ashobora gusezera mu itangazamakuru nk'uko yanabyivugiye mu minsi ishize.
Uyu munyamakuru kuri ubu ukorera Radio 1 imwe mu maradiyo yigenga akorera hano mu Rwanda, mu minsi ishize yigeze gutangaza ko ikipe y’igihugu ya Argentine iramutse idatwaye igikombe cy’Isi cya 2018, yahita asezera mu itangazamakuru. Rutamu Elie Joe yaragize ati”…Messi adatwaye igikombe cy’isi cy’uyu mwaka ndasezera mu itangazamakuru, ubwa gatatu ka mbikosore neza noneho kugira ngo abantu babyumve neza mbivuge neza, Messi na Argentine nibadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka ndasezera mu itangazamakuru.”
Aya magambo uyu munyamakuru yavuze akayakomeza yaje gufatwa nk'ayaba agiye gutuma asezera mu itangazamakuru nyuma y'aho ikipe ya Argentine igaragaza ko ishobora no gusezererwa itarenze amatsinda cyane ko yatsinzwe bikomeye n’ikipe y’igihugu ya Croatia ibitego bitatu ku busa, ikaba ariko yari inaherutse kunganya na Iceland igitego kimwe ku kindi mu mukino wa mbere wa Argentine bivuze ko iyi kipe ifite inota rimwe ku manota atandatu amahirwe yo kurenga iri tsinda akaba yagabanutse bikomeye cyane ko imibare yamaze kuyibana myinshi.
Rutamu Elie joe umunyamakuru wa Radio 1
Argentine iramutse inaniwe kurenga amatsinda cyangwa idatwaye igikombe Rutamu Elie Joe agahita asezera, si ubwa mbere byaba bimubayeho na cyane ko mu myaka itambutse yigeze kuba umuvugizi w’ikipe ya SunriseFC ibarizwa mu ntara y’Iburasirazuba aha akaba yararahiye ko Rayon Sport nimutsinda imikino itatu azahita asezera muri iyi kipe ari nabyo yakoze agahita asezera nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport.
Tubibutse ko uyu munyamakuru Rutamu Elie Joe mu gihe cy’imyaka icumi amaze mu itangazamakuru yakoreye ibinyamakuru binyuranye binakomeye harimo Radiyo y’abaturage ya Nyagatare, Flash Fm, Radio Rwanda ndetse na Radio1.
TANGA IGITECYEREZO