RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 10 Rutamu Elie Joe ari mu itangazamakuru Argentine ishobora kuba igiye gutuma asezera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2018 11:23
15


Rutamu Elie Joe umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye hano mu Rwanda, yamamaye cyane mu gisata cy’imikino aho ari umwe mu bazwiho ubuhanga mu kogeza imipira yaba iya hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda. Icyakora magingo aya Rutamu Elie Joe ashobora gusezera mu itangazamakuru nk'uko yanabyivugiye mu minsi ishize.



Uyu munyamakuru kuri ubu ukorera Radio 1 imwe mu maradiyo yigenga akorera hano mu Rwanda, mu minsi ishize yigeze gutangaza ko ikipe y’igihugu ya Argentine iramutse idatwaye igikombe cy’Isi cya 2018, yahita asezera mu itangazamakuru. Rutamu Elie Joe yaragize ati”…Messi adatwaye igikombe cy’isi cy’uyu mwaka ndasezera mu itangazamakuru, ubwa gatatu ka mbikosore neza noneho kugira ngo abantu babyumve neza mbivuge neza, Messi na Argentine nibadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka ndasezera mu itangazamakuru.”

Aya magambo uyu munyamakuru yavuze akayakomeza yaje gufatwa nk'ayaba agiye gutuma asezera mu itangazamakuru nyuma y'aho ikipe ya Argentine igaragaza ko ishobora no gusezererwa itarenze amatsinda cyane ko yatsinzwe bikomeye n’ikipe y’igihugu ya Croatia ibitego bitatu ku busa, ikaba ariko yari inaherutse kunganya na Iceland igitego kimwe ku kindi mu mukino wa mbere wa Argentine bivuze ko iyi kipe ifite inota rimwe ku manota atandatu amahirwe yo kurenga iri tsinda akaba yagabanutse bikomeye cyane ko imibare yamaze kuyibana myinshi.

rutamu

Rutamu Elie joe umunyamakuru wa Radio 1

Argentine iramutse inaniwe kurenga amatsinda cyangwa idatwaye igikombe Rutamu Elie Joe agahita asezera, si ubwa mbere byaba bimubayeho na cyane ko mu myaka itambutse yigeze kuba umuvugizi w’ikipe ya SunriseFC ibarizwa mu ntara y’Iburasirazuba aha akaba yararahiye ko Rayon Sport nimutsinda imikino itatu azahita asezera muri iyi kipe ari nabyo yakoze agahita asezera nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport.

Tubibutse ko uyu munyamakuru Rutamu Elie Joe mu gihe cy’imyaka icumi amaze mu itangazamakuru yakoreye ibinyamakuru binyuranye binakomeye harimo Radiyo y’abaturage ya Nyagatare, Flash Fm, Radio Rwanda ndetse na Radio1.

UMVA HANO UKO RUTAMU ELIE JOE YATANGAJE KO ARGENTINE IDATWAYE IGIKOMBE YAHITA ASEZERA MU ITANGAZAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bimawuwa5 years ago
    Ashyiii we nashaka agende muri aka kanya wagizengo ni u Rwanda ruvuyemo ariko abantu bakunda kwikorera imizigo itabareba,hanyuma se navuga gutyo abanya Argntine bo baravuga gute...
  • GASONGO5 years ago
    NUBUNDI NTARYO YARASHOBOYE. Amb Nduhungirehe yarabavuze bamuhindura umusazi. ntabanyamakuru dufite kbisa
  • Bigenda Joe 5 years ago
    Uyumugabo arahubuka mubyo avuga azareke itangazamakuru akora iki? Betingi nubundi umurya menshi
  • NO SWING5 years ago
    usezere cyagwa ubireke, waguma mwitangazamakuru utarigumamo nacyo nzahomba na messi ntacyo azahomba uzahomba ubwo uramwumva
  • Ruburila Evariste5 years ago
    aba baba babonye ko bibagiranye,bagatangira gushaka uko bakongera kuvugwa!jye ntababeshye sinari ncyibuka ko Rugimbana na Rutamu babaho
  • Dieugo5 years ago
    Ufana umugabo udakomeye mugakubitigwa hamwe ntakundi niwihangan,mubise intare C7 yandikamateka gusa ntugend turagukunda
  • Ganza5 years ago
    Rutamu turamwemera ni umutarama ahubwo zisubirire kuri radio Rwanda
  • Rwema5 years ago
    Apuu ibise bivuze iki yaba ariwe wa mbere uteze ntibagucanganyikishe rata ubwo batangiye gushaka kugutesha umutwe
  • 5 years ago
    "ubugabo butisubiraho bubyara ububwa"
  • J P5 years ago
    Naho arajya, ari kurya hit
  • 5 years ago
    nubundi yarafite gahunda yo kubivamo kuko ntacyo agikora yibeshyera messi na argentine
  • Pros5 years ago
    Nyine nibwo mugiye kubona ko ibyinshi bavuga biba ari amashyengo gusa. Nonese koko yabyubahiriza? Yarimo aryoshya ikiganiro gusa
  • agahezo nadia5 years ago
    iyo bayita shibe (guhaga mu ndimi z'amahanga)
  • 5 years ago
    urahaze wa mbwa we
  • 5 years ago
    RUTAMU UGIRA UBWENGE CYANGWA URI IKIGORYI UZABA UHIMYENDE





Inyarwanda BACKGROUND