RFL
Kigali

Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ rigiye gutaramira mu bihugu 3 by’i Burayi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2018 10:02
0


Muri iyi minsi imbyino gakondo zikomeje kwitabwaho bikomeye mu rwego rwo gusigasira umuco gakondo, kuri ubu rimwe mu matorero ari hano mu gihugu akomeye ni itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’. Kuri ubu nk'uko byamaze kwemezwa iri torero rigiye gutaramira mu bihugu bitatu by’i Burayi.



Ibi byatangajwe na Minisiti wa Siporo n’Umuco mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2018 aho yatangaje ko itorero ry’igihugu rigiye kujya ku mugabane w’Uburayi mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda batuyeyo. Yagize ati”Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi itorero ry’igihugu Urukerereza rizajya gutaramira abanyarwanda baba mu mahanga dufatanyije na Minisiteri y’ububanyi n'amahanga na Ambasade zacu ziri mu bihugu bitatu ari byo u Bubiligi, u Bwongereza na Suede…”

UrukererezaItorero Urukerereza rikunze gususurutsa abanyarwanda benshi yaba imbere mu gihugu no hanze yarwo

Uyu muyobozi wa MINISPOC yatangaje ko impamvu iri torero rizagenda ari uko basanze batazajya barindira ko umukuru w’igihugu agirira urugendo mu mahanga cyangwa ngo habe habaye ikindi gikorwa kihariye kugira ngo iri torero riri mu yakunzwe hano mu Rwanda rijye gususurutsa abatuye ku mugabane w’Uburayi. Yunzemo ko ari yo mpamvu kuri iyi nshuro bateguye ibi bitaramo kugira ngo iri torero rijye gususurutsa abanyarwanda batuye mu bihugu by’Uburayi mu rwego rwo gukomeza kwigisha umuco nyarwanda ndetse no gusabanisha ababa hanze y’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND