RFL
Kigali

Iserukiramuco rya Fespad ryongeye guhuzwa n’umunsi w’umuganura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2018 9:43
0


Fespad ni iserukiramu nyafurika ry’imbyino ryakunze kubera mu Rwanda rigahuza abacuranzi n’ababyinnyi bo mu bihugu bitandukanye nyafurika. Kuri ubu iri serukiramuco rigiye kongera kugaruka nk'uko Minispoc yabihamirije abanyamakuru ndetse muri uyu mwakas iri serukiramuco rikaba ryongeye guhuzwa n’umunsi w’umuganura.



Minisitiri Uwacu Julienne ukuriye Minisiteri y'Umuco na Siporo yagize ati “Nk'uko mubizi buri mwaka buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa munani twizihiza umunsi w’umuganura, uyu ukazahuzwa n’umunsi mukuru w’iserukiramuco rya Afurika muri Muzika Fespad, ni iserukiramuco dutegura imyaka ibiri, uyu mwaka rero kuko dufite igikorwa kinini cyo kwizihiza umuganura twahisemo guhuza ibi bikorwa bibiri bijyanye n’umuco ariko nanone bigaha umwanya abahanzi.”

Inteko Ishinga Amategeko yadusabye gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda ntabwo badusabye ko turisubirana-MINISPOCMinisitiri Uwacu julienne mu  kiganiro n'abanyamakuru

Minisitiri Uwacu Julienne yahamije ko iri serukiramuco riteganyijwe ku munsi w’umuganura ari bwo rizatangira. Mu kiganiro n'abanyamakuru Minisitiri Uwacu yijeje abanyamakuru ko iri serukiramuco rizibanda cyane ku muco ndetse no gushimisha abanyarwanda muri rusange binyuze muri muzika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND