RFL
Kigali

MTN Rwanda yifatanyije n’ibindi bihugu byose MTN ikoreramo mu gusoza iminsi 21 ya Y’Ello Care

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/06/2018 12:31
0


Kuri uyu wa kane tariki 21/06/2018 nibwo MTN Rwanda ndetse na MTN Group muri rusange basoje iminsi 21 yahariwe Y’Ello Care, iyi ni gahunda MTN yashyizeho ngo ikore mu nyungu iba yabonye igire ibikorwa runaka ikora bifitiye abaturage akamaro.



Iyi gahunda y’iminsi 21 ya Y’Ello Care yasojwe no guha rugari urubyiruko rwo muri kaminuza n’amashuri yisumbuye ngo rwerekane imishinga y’ikoranabuhanga itandukanye. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na Ministiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, umuyobozi wa MTN Rwanda Bart Hofker ndetse n’abandi bakozi batandukanye ba MTN. Hari kandi abanyeshuri baje kwerekana aho bageze mu guhanga udushya dushobora kugira icyo dukemura mu mibereho y’umuryango nyarwanda.

Abayobozi ba MTN na ministiri Rose Mary Mbabazi baganira n'urubyiruko

Mu banyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa harimo abo muri Kaminuza y’u Rwanda. Muri za IPRC, Gashora Girls Academy n’abandi. Bagiye berekana imishinga bakanasobanura uko ibyo bahanze bikorwa ndetse n’icyo byaba byoroheje cyangwa bikemuye mu buryo bwa burundu. Muri iyo mishinga harimo ijyanye n’uburezi, ubuhinzi ndetse n’ibindi by’ubukorikori. Ibi bitekerezo byabo kandi bashyize hamwe bakajya kumurika byashimwe muri rusange bakangurirwa gukomerezaho ndetse no kugerageza gushaka abashoramari n’ubundi buryo bushoboka bwo kuba ba rwiyemezamirimo bahereye kuri ibyo berekanaga.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa MTN Bart Hofker yagarutse ku bikorwa byakozwe muri iyi minsi 21 ya Y’Ello Care. Harimo guhugura urubyiruko rudafite akazi rugeze ku 1000 mu bijyanye n’ikoranabuhanga. MTN Rwanda kandi yatanze ibikoresho by’ikoranabuhanga ku mudugudu ndetse inatanga ibigega by’amazi meza. Igikorwa cyaherutse ni icy’uyu munsi wo gusoza cyiswe Career Day aho urubyiruko rwerekanaga udushya mu guhanga ibisubizo umuryango nyarwanda ukeneye.

Umuyobozi wa MTN Bart Hofker

Ministiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi nawe yashimiye MTN kuri ibi bikorwa bitandukanye ikora byo gushyigikira urubyiruko ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange. Yanagarutse kandi ku kuba Afurika ari umugabane ufite uburyiruko rwinshi, bityo bikaba bikwiye ko urubyiruko rushyigikirwa kugira ngo rubashe kuzubaka ahazaza ha Afurika. Yasabye abikorera kurebera kuri MTN mu kurushaho gushyigikira urubyiruko mu buryo butandukanye.

Minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi areba bimwe mu bikorwa by'urubyiruko 

Muri iki gikorwa kandi, Rob Shuter, umuyobozi mukuru wa MTN group yagejeje ubutumwa ku bari bahari binyuze mu mashusho yafatiwe muri Afurika y’epfo ku cyicaro cya MTN, ashimangira ko ibikorwa byakorewe mu Rwanda bishimishije. Yagarutse ku kuba MTN yibanda ku bikorwa byo gushyigikira urubyiruko ndetse ashishikariza urubyiruko gukora cyane, kudasuzugura ubuzima rukiyitaho mu buryo bushoboka bwose ndetse no kubana n’abandi neza kugira ngo babashe kugera ku ntego bashaka.

Abanyeshuri bo muri Gashora Girls Academy bateye imbere cyane mu ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi

Abo muri IPRCs nabo bari baje

Uyu ni umunyeshuri wo muri IPRC Huye wikorera amarangi akoresheje ibimera byo mu Rwanda

Urubyiruko rwahugukiye kwihangira ibikorwa bifite akamaro

Andi mafoto, kanda hano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND