RFL
Kigali

Indirimbo 10 Danny Vumbi asanga yarandikiye abandi bahanzi zigakundwa cyane

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/06/2018 8:50
5


Muri iki gihe imyumvire ya benshi mu bahanzi imaze guhinduka, buri wese ntacyumva ko ashoboye byose mu muziki, noneho ubu abahanzi hari imwe mu mirimo baha abandi bantu bakabafasha ku buryo igihangano ashyira hanze wumva gifite ireme cyane ko kiba cyagizwemo uruhare nabantu benshi. Bamwe muri aba ni abandikira abahanzi indirimbo.



Danny Vumbi ni umwe mu bandikira abahanzi indirimbo ndetse nyinshi muzo yanditse zigakundwa, ibi bituma uyu mugabo nawe usanzwe ari umuhanzi afatwa nka nimero ya mbere mu kwandika indirimbo hano mu Rwanda. Uyu muhanzi ubusanzwe uzwiho kwandikira benshi mu bahanzi indirimbo zigakundwa kuri ubu yamaze gutangaza indirimbo icumi yihamiriza ko ziri muzo yandikiye abandi bahanzi zigakundwa bikomeye.

danny VumbiDanny Vumbi umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuhanzi mu njyana ya Afrobeat

Ubwo yaganirizaga umunyamakuru wa Inyarwanda Danny Vumbi yavuze ko adashobora kuzitondekanya uko zagiye zikundwa cyane ko kuri youtube byose byigaragaza, ariko ahamya ko izi kimwen’izindi atanditse hano ari zimwe mu ndirimbo yandikiye abandi bahanzi zigakundwa ndetse zikagira nicyo zimusigira cyane ko kenshi iyo yandikiye abahanzi indirimbo usanga yaninjije mu buryo bw’amikoro cyangwa bw’amafaranga.

NTIBISANZWE YA KING JAMES

Nta kibazo ya Urban Boys ft Bruce Melody na Riderman

Active Love ya Active

Ntundize ya Bruce Melody

Ku ndunduro ya Social Mula

Agatege ya Charly na Nina

Turaberanye ya Bruce Melody

Wenda azaza ya Dream Boys na Clarisse

Ishusho y'urukundo ya Queen Cha

Amahitamo ya Social Mula






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • serge5 years ago
    uyu mutipe azi kwandika kweli congs to him
  • Ntaribi5 years ago
    Danny afite impano, kuririmba afro beat nuwambere, kwandika nuwambere. Nkibaza ubundi yabagahe, imyaka njya mbona ikuze, kuki koko atatangiye agifite nka 20 ans, ubu ntaba agiye kuzasimbura ba Miriam Makeba, nabandi bahanzi bahanganga ibintu bifututse!Congz rwose, wumva lyrics ugakura chapeau
  • Funny5 years ago
    Kuba waranditse "Kugezakundunduro ya S. Mula" byonyine bitumye abanyarda tudasinzira. Uri umuhanga, iki nigihe cyo kugirango wigishe abanyarda uko babigenza ngo bandike neza. Ukwiye ikiganiro cyo kwandika indirimo kuri radio or TV mu Rda.
  • Yves5 years ago
    Ishusho y'urukundo yanditse neza cyane! Danny Vumbi ni umuhanga
  • Vincent Nindagiye4 years ago
    Uwo muhanzi ko akaze ra! izo ndirimbo zose zirimo amagambo aryoshye pe





Inyarwanda BACKGROUND