Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 ni bwo abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Kirehe FC bakoze igikorwa cy’urukundio bajya gusura abarwariye mu bitaro bya Kirehe mbere y'uko baraba bakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2018.
Ni gahunda bakoze nyuma y’imyitozo muri gahunda yo gukomeza kuba hafi abanya-Kirehe kuko ari ikipe isanzwe ibarizwa muri aka Karere kari mu Ntara y’iburasirazuba. Aganira na INYARWANDA, Uwimbabazi Jean Paul kuri ubu ufite igitambaro cya kapiteni mu mwanya wa Niyonkuru Vivien usanzwe ari kapiteni, yavuze ko ari gahunda bari bamaze igihe bategura ariko ubushobozi bukababana bucye, ariko ngo kuri uyu wa Gatatu byabakundiye basohoza umugambi. Uwimbabazi Jean Paul yagize ati:
Ni abatoza abakinnyi ba Kirehe FC. Twagiye gusura abarwayi barwariye ku bitaro bya Kirehe. Ni igikorwa cy’urukundo cyakozwe n’abakinnyi n’abatoza kubyo dufite bicye twifuje kubisangira n’abarwariye kuri ibyo bitaro ariko bamwe muri bo bababaye cyane n'ababyeyi bibarukiye kuri ibyo bitaro, inkomere n'abandi batandukanye.
Abakinnyi ba Kirehe FC basuye abarwayi babahyirwa ibiribwa
Uwimbabazi yakomoje ko bari basanzwe babitegura bakabyishyiramo bikabagora ariko kuri uyu wa Gatatu barangije imyitozo bagahita basohoza umuhigo bari bihaye. Mu magambo ye yagize ati” Twarabiteguraga bikanga ariko twavuze ko uko byagenda kose dusoje imyitozo tugomba kubikora”.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2018 ni bwo Kirehe FC yakira Bugesera FC ku kibuga cya Nyakarambi saa cyenda n’igice (15h30’). Kirehe FC iraba ikina umukino w’umunsi wa 28 isa naho yaruhutse kuko iheruka gutera mpaga Kiyovu Sport i Kigali. Kirehe FC iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 31 mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29.
Kalisa Francois umutoza mukuru wa Kirehe FC yari ayoboye abakinnyi
Abakinnyi ba Kirehe FC ku bitaro bya Kirehe
Ubwo bari basoje igikorwa bafashe ifoto y'urwibutso basubira mu mwiherero
TANGA IGITECYEREZO