RFL
Kigali

Bamwe mu byamamare batangaje ku mugaragaro ko badashishikajwe no kubyara n’impamvu zabibateye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/06/2018 19:23
4


Kubyara benshi babifata nk’aho ari cyo kintu gishimisha kurusha ibindi ndetse ababyeyi benshi bahamya ko ibyishimo biterwa n’umwana nta kingana nabyo. N’ubwo bimeze bitya ariko, hari bamwe mu byamamare bagiye bahitamo gushyira ku ruhande ibyo kubyara Atari uko ari ingumba ahubwo badashaka abana ku mpamvu zitandukanye.



Iyo umuntu amaze kugira imyaka runaka cyangwa se akagira uwo bashakanye, abantu benshi baba bamuhanze amaso bategereje amakuru ajyanye no kubyara. Noneho biba akarusho iyo uwo muntu ari icyamamare azwi na benshi, abantu bakaba batekereza ko kuba umuntu afite amafaranga n’imitungo ari impamvu nziza yatuma abyara yisanzuye kuko nta bwoba bwo kubura ibyo abatungisha yaba afite. Tugiye kurebera hamwe ibyamamare byahisemo mu buryo bwa burundu kutabyara ndetse n’impamvu buri wese atanga.

1. Oprah Winfrey

Image result for oprah winfrey

Uyu mugore ni rwiyemezamirimo wamenyekanye cyane kubera ikiganiro  ‘The Oprah Winfrey Show’ ndetse afite televiziyo n’ibindi bikorwa bishingiye ku itangazamakuru. Kugeza ubu Oprsah atunze miliyari zirenga 3 z’amadolari, bimugira umugore wa mbere w’umwirabura mu mateka ya leta zunze ubumwe za Amerika utunze amafaranga menshi. Ku myaka 64, Oprah Winfrey ntiyigeze ashaka umugabo binyuze mu mategeko ndetse ntiyigeze abayara, ku bushake bwe. Uyu mugore yahishuye ko akiri muto yafatwaga ku ngufu ndetse ku myaka 14 yabyaye umwana w’umuhungu wapfuye akiri uruhinja.

Aho niho ibya Oprah no kubyara byarangiriye, dore ko kuri we ngo kubyara Atari ibintu bye kuko atekereza ko ‘Yaba umubyeyi mubi cyane’. Oprah Winfrey afite umugabo bakundana guhera muri 1986 witwa Stedman Graham. Mu 1992 uyu mugabo yasabye Oprah kumubera umugore, undi arabyemera ariko nyuma baza kwisubiraho ngo kuko basanze uko bimereye ari byo byzia kuri bo.

2. Christopher Walken

Image result for christopher walken

Abareba filime cyane bazi uyu mugabo muri filime nka The Wedding Crashers, Around The Bend, Stand Up Guys, Man On Fire n’izindi nyinshi. Uyu musaza w’imyaka 75 amaze imyaka 49 ashyingiranwe n’umugore weGeorgianne Walken ariko nta mwana bigeze babyara. Christopher Walken ahamya ko kuba nta mwana yigeze abyara biri mu byatumye umwuga we ukomera cyane akagera aho yabashije kugera.

 Agira ati “Ndabizi neza ko hari abana twakuranye bari kugira amahirwe bakagira icyo bageraho mu bijyanye n’imyidagaduro gusa ntibyari gukunda kuko bari bafite abana bagomba kwitaho. Sinigeze mpitamo ibyo kubyara kandi byaranfashaga, nabashaga kwirwanaho n’igihe ngeze mu bushomeri.”

3. Sarah Silverman

Image result for sarah silverman

Uyu mugore ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Amerika. Uyu nawe yahisemo umwuga we kuruta byose, bityo yumva nta mwanya wo kubyara no kurera afite. Yagize ati “Nk’umuntu uhora mu muhanda mu kazi, nagombaga guhitamo hagati y’akazi no kuba umubyeyi, nahisemo akazi. Ikindi, iyo nza kuba umugabo nari kubyara byihuse, kuko ku bagabo kubayar ntibyica akazi, ni ukujya gukora ibyawe, ukaza ukavugana n’abo mu rugo utashye mugaseka mukishima nyuma y’iminota 4o ukaba ugiye kuryama.”

4. Ellen DeGeneres

Image result for ellen degeneres

N’ubwo uyu mugore ari umutinganyi akaba abana n’umugore mugenzi we, iterambere ryaraje ku buryo byashobokaga ko babyara umwana wabo. Ellen na Portia De Rossi bavuga ko babayeho ubuzima bw’ibyishimo kandi nta mwana. Kuba batabona umwanya wo kwita kuri abo bana ndetse no kuba bakunda matungo yabo biri mu bituma basanga kugira umwana bitihutirwa.

5. Betty White

Image result for betty white

Uyu mukecuru w’imyaka 96 nawe ari mu bantu bahiriwe n’umwuga wa sinema. Benshi bamumenye muri filime nka The Proposal, The Lost Valentine, You Again n’izindi. Uyu mukecuru yashakanye n’abagabo 3 ariko nta n’umwe bigeze babyarana. Uy unawe avuga ko iyo ahitamo ibyo kuba umubyeyi, umwuga we uba wararangiye kera abantu batakimwibuka. Ahamya kandi ko kugeza ubu atabyicuza kubera ko no muri kamere ye agira kwihangana gucye ku buryo iyo aza kugira abana batari kubaho bishimye cyangwa se nawe ngo abone umutuzo.

6. Jon Hamm

Image result for jon hamm

Jonathan Daniel Hamm ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye, nawe ntiyifuza ibyo kubyara. Impamvu ye ngo ni uko atekereza ko ataba umubyeyi mwiza ku mwana yaba abyaye. Ibi ngo abitekereza agereranyije na gahunda zihoraho zijyanye n’akazi ke ka buri munsi.

7. Chelsea Handler

Image result for chelsea handler

Uyu nawe ni umukinnyi wa filime, avuga ko mu gihe abandi bantu bose baba batekereza ibyo kuzagira igihe runaka bakabyara, we atekereza ikinyuranyo. Yagize ati “Sinshaka na gato kubyara kuko ntakunda abana. Benshi mu nshuti zanjye bafite abana ariko njye ntekereza ko ntaba umubyeyi mwiza. Nkeka ko dukwiye kujya tuvugisha ukuri ku ntege nke zacu, ngira kwihangana gucye, rero sinaba umubyeyi mwiza. Abantu benshi bahitamo kubyara ariko ntekereza ko hari n’ababyara batabishoboye”

8. Dolly Parton

Image result for dolly parton

Uyu ni umwe mu bantu bazwi cyane mu muziki wo mu njyana ya Contry music. Uyu nawe ari mu bahisemo kutabyara akaba yaranasobanuye impamvu yabyo. Agira ati “Njye nakuriye mu muryango munini cyanehari abana 8 nduta ndetse benshi mu bavandimwe banjye bahise baza kubana nanjye nkitangira ubuzima. Nakunze abana babo nk’abuzukuru banjye, ubu mfite n’abuzukuruza. Ntekereza ko kubyara bitari ibyanjye, abana bose bashobora kuba abanjye.”

9. Cameron Diaz

Image result for cameron diaz

Uyu nawe ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye, kuri ubu yashyingiranwe na Benji Madden. Avuga ko kugira abana ari akandi kazi kandi gakomeye ku buryo atabivamo. Yagize ati “Kubyara ni akazi kenshi kiyongera ku kandi. Kugira ubuzima runaka ushinzwe bwiyongera ku bwawe, sinari kubivamo. Umwana ni umunsi wose, iminsi yose, mu gihe cy’imyaka 18. Kutabyara byoroshya ubuzima ariko nanone si umwanzuro woroshye gufata.”

10. Condoleezza Rice

Image result for condoleezza rice

Uyu yamenyakanye cyane nk’umunyamabanga wa leta mu gihe George W. Bush yayoboraga leta zuzne ubumwe za Amerika. Nawe nta mugabo cyangwa umwana afite gusa avuga ko ashobora kuzashaka umugabo ariko ibyo kubyara byo bikaba bitari muri gahunda ze. Ntiyigeze asobanura neza icyaba gituma adashaka kubyara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zaza5 years ago
    Ubwo fr bafite c nibapfa kko azaribwa na leta knd bahite bibagirwna
  • Favor5 years ago
    Selfish!!!!!!!
  • pedro someone5 years ago
    Buri muntu nintekerezo ye ,kandi society ntizakwigishe ibyo udashaka mu mutima wawe society ya mbere ni wowe ubwawe
  • eric5 years ago
    nanjyaga nyoberwa impamvu numva mfite ubwoba bwo kuzabyara ariko ababantu babashije kumvungura mumaso kubyara no kurera numurimo uhambaye nanjye ndabona ntabishobora nukuzabakurikiza





Inyarwanda BACKGROUND