RFL
Kigali

Abakinnyi 18 ba Police FC bagiye mu mwiherero bitegura kwakira Kiyovu Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/06/2018 19:21
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kamena 2018 ni bwo ikipe ya Police FC yakira Kiyovu Sport FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ku kibuga cya Kicukiro saa cyenda n’igice (15h30’).



Police FC kuri ubu iri ku mwanya wa gatandatu n'amanota 42 nyuma yo kuba iheruka gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wakinwe kuwa Mbere tariki 18 Kamena 2018.

Mu bakinnyi 18 ba Police FC bazaba bitabazwa kuri uyu mukino ntabwo harimo; Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi wagize imvune batsindwa na AS Kigali, Umwungeri Patrick nawe urwaye bidakabije mu gihe Mpozembizi Mohammed wari ufite amakarita atatu y’umuhondo yagarutse nyuma yo gusiba umukino wa AS Kigali.

Mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga barimo Mico Justin utarakinnye umukino uheruka kuko yari ku ntebe y’abasimbura ndetse na Nzarora Marcel naho Bwanakweli Emmanuel umaze igihe mu izamu atari muri 18 kuko Nduwayo Danny Bariteze yagarutse ku rutonde.

Mico Justin ashobora kubanza mu kibuga ahura na SC Kiyovu

Mico Justin ashobora kubanza mu kibuga ahura na SC Kiyovu

Kiyovu Sport iheruka guterwa mpaga izaba ikina uyu mukino w’umunsi wa 28 mu gihe uwa 27 utagenze neza kuko batewe mpaga na Kirehe FC ibaziza ko nta Ambulance bafite ku kibuga. Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 43.

11 ba Police bashobora kubanza mu kibuga barimo; Nzarora Marcel (GK, 18),  Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie 12, Munezero Fiston 19, Habimana Hussein 20, Ngendahimana Eric 24, Ndaysihimiye Antoine Dominique 14, Nizeyimana Mirafa 4, Mico Justin 8, Songa Isaie 9, Muzerwa Amin 17 naho abasimbura bakaba; Nduwayo Danny Bariteze (GK, 1), Muhinda Bryan 15, Ndayishimiye Celestin 3, Neza Anderson 13, Mushimiyimana Mohammed 10, Iradukunda Jean Bertrand 25 na Olivier Usabimana 11.

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga 

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira

Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze igitego mu mukino ubanza warangiye ari Kiyovu Sport 1-2 Police FC

Songa Isaie ubu afite ibitego bitandatu

Icyo gihe Songa Isaie nawe yarebye mu izamu

KANDA HANO UREBE RAPORO Y'UMUKINO UBANZA

Dore uko umunsi wa 28 uteye:

-Espoir FC vs Rayon Sports FC (Rusizi, 15h30’)

-Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro stadium, 15h30’)

-Kirehe FC vs Bugesera FC (Kirehe, 15h30’)

-Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare, 15h30’)

-Amagaju FC vs Marines FC (Nyagisenyi, 15h30’)

-APR FC vs Etincelles FC (Amahoro Stadium, 15h30’)

-Gicumbi FC vs Miroplast FC (Gicumbi, 15h30’)

-Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND