RFL
Kigali

Orotomal Alex umwe mu batemerewe gukina umunsi wa 28 wa shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/06/2018 17:45
0


Kuri uyu wa Kane tarki ya 21 Kamena 2018 ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iraba igeze ku munsi wayo wa 28, umunsi Orotomal Alex rutahizamu wa Sunrise FC atemerewe gukina kubera amakarita atatu yagwije mu mikino itambutse.



Orotomal Alex rutahizamu wa Sunrise FC kuri amaze kugwiza ibitego icumi (10) muri shampiyona ariko akaba atazagaragara mu kibuga kuri uyu wa Kane ubwo Sunrise FC iba yakira FC Musanze ku kibuga cy’i Nyagatare.

Orotomal Alex ubwo yashakaga gucika Ngirimana Alex

Orotomal Alex ubwo yashakaga gucika Ngirimana Alex ubwo Kiyovu Sport yatsindaga Sunrise FC ibitego 2-1

Abakinnyi 18 Seninga Innocent agomba kwitabaza i Nyagatare barimo; Munyakazi Yussuf Rule , Kikunda Musombwa Patrick, Imurora Japhet, Kanamugire Moses , Peter Otema, Wayi Yeka  Tatuwe, Nduwayezu Jean Paul, Shema Innocent (GK), Barirengako Frank, Olivier Ndayisaba (GK), Shyaka Philbert , Ndahayo Valerie, Niyonkuru Ramadhan,  Obed Harerimana,  Bizimana Djuma, François  Hakizimana,  Majyambere Alype na Habyarimana Eugene.

Twagirimana Innocent (Ku mupira) wa KIyovu Sport igmba gusura Police FC  ku Kicukiro

Twagirimana Innocent (ku mupira) wa Kiyovu Sport igomba gusura Police FC ku Kicukiro

Abandi bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 28 wa shampiyona ni; Nkurunziza Felicien wa Espoir FC igomba kwakira Rayon Sports  na Djafali Uwizeye wa Gicumbi FC igomba kwakira Miroplast FC yamaze kumanuka.

Dore uko umunsi wa 28 uteye:

-Espoir FC vs Rayon Sports FC (Rusizi, 15h30’)

-Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro stadium, 15h30’)

-Kirehe FC vs Bugesera FC (Kirehe, 15h30’)

-Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare, 15h30’)

-Amagaju FC vs Marines FC (Nyagisenyi, 15h30’)

-APR FC vs Etincelles FC (Amahoro Stadium, 15h30’)

-Gicumbi FC vs Miroplast FC (Gicumbi, 15h30’)

-Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND