iTel
Kigali

Uruhererekane rw’ibitaramo Bruce Melodie, Danny Vumbi na Jay C bagiye gukorera mu ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2018 6:30
0

Abanyamuziki bakomeye hano mu Rwanda, Bruce Melody, Danny Vumbi na Jay C bagiye gukora uruhererekane rw’ibitaramo bitatu bigiye kubera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Muhanga, Huye na Nyamagabe.



Kuwa Gatanu tariki 22 Kamena 2018, Bruce Melody, Danny Vumbi na Jay C bazataramira mu Karere ka Muhanga ahitwa Blues Corner ni hafi n’isoko, aho kwinjira ari amafaranga 1000Rwf na 2000Rwf muri VIP.

Kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 aba bahanzi nanone bazakomereza urugendo rw’ibitaramo mu karere ka Huye ahitwa Diamond Club kuri Hotel Credo. Kwinjira ni amafaranga igihumbi (1000Rwf) na 2000Rwf mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Nyamagabe

Urugendo rw’ibitaramo bazarusoreza i Nyamagabe ahitwa Golden Monkey Nyamagabe/Swaga Club. Kwinjira ni amafaranga igihumbi (1000Rwf) n’ibihumbi bibiri (2000Rwf) muri VIP. Ibi bitaramo byose bizayoborwa n’abashyushyarugamba Mr Hu ndetse na MC Buryohe.

Uru ruhererekane rw’ibitaramo rwa Bruce Melodie, Danny Vumbi na Jay C ruje rukurikira urugendo rw’ibitaramo nanone bakoreye mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Ngoma, Kayonza na Bugesera.

Huye

 

Muhanga

 

 

Bruce Melodie ari mu bahanzi bahataniye Guma Guma y'uyu mwaka

Jay C ari muri PGGSS8





Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS