Kigali

Riderman yateguje kuticwa n’irungu abazasohokera Laguna Bar&Club kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2018 15:53
0 0 0 0 0 Loading... 0

Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuraperi rurangiranwa mu njyana ya Hip Hop, Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman ni umuhanzi w’icyubahiro uzataramira muri Laguna Bar&Club kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018.



Laguna Bar&Club (yegeranye no kwa muganga w’amaso) si izina rishya mu nzu ngari zahaye ikaze imyidagaduro mu mujyi wa Kigali. Iherereye mu Karere ka Nyarugenge, ni ku muhanda munini wa Peyage uturuka mu kanogo ujya mu mujyi wa Kigali, ni kuri metero nke n’inyubako ya RSSB. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Riderman witegura gutaramira muri Laguna Bar&Club kuri uyu wa Gatanu yahamije ko abazahasohokera nta rungu bazagira. Mu magambo ye ati “Tuzatarama bitinde dufungura kariya kabyiniro gashya. Abazitabira ifungurwa ry’iriya Club nta rungu bazagira.”

Riderman yatumiwe nk’umuhanzi uzasusurutsa abazahasohera akaba ari no mu rwego rwo kuhafungura kumugaragaro. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu. Igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza bukeye.

Impapuro zamamaza iki gitaramo

Impapuro zamamaza iki gitaramo zageze hanze

Abanyamahirwe kandi bazabasha kwitomborera inzoga ya Amstel Malt. Umushyushyarugamba muri iki gitaramo cyo gufungura Laguna Club ni Mc Tino afatanyije na Dj Kendrick. Riderman afite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yakoranye n’abahanzi benshi batandukanye na n’ubu bagikorana.

Aherutse gukora indirimbo na Safi bise ‘Nisamehe’, yakoranye na Urban Boys, Bruce Melody indirimbo bise ‘Ntakibazo’ iri mu zikunzwe muri iyi minsi. Uyu muhanzi kandi afite indirimbo ze bwite nka ‘Nkwiye igihano’, ‘Intare n’inkende’, ‘Inyuguti ya R’, ‘Gooms’ n’izindi nyinshi .

REBA HANO 'NISAMEHE' RIDERMAN YAKORANYE NA SAFI MADIBA





Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2018 Inyarwanda Ltd
RSS