RFL
Kigali

Myugariro wa Rayon Sports Eric Rutanga n’umukunzi we bibarutse imfura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2018 15:48
2


Eric Rutanga, myugariro w’ikipe ya Rayon Sport ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yari amaze iminsi atangaje ko umukunzi we atwite inda kandi ndetse ko bitegura kwibaruka imfura yabo. Kuri ubu uyu mukinnyi n'umukunzi we Umunyana Shemsa Sultan bamaze kwibaruka imfura yabo mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru.



Eric Rutanga w’imyaka 24 yari aherutse gutangaza ko umukunzi we witwa Umunyana Shemsa Sultan atwite inda nkuru, ndetse yari yanatangaje ko bitegura kwibaruka umukobwa ahagana muri Kamena 2018, ibintu bidatandukanye n'uko byagenze mu by’ukuri.

Uwahaye amakuru Inyarwanda.com yadutangarije ko umukunzi w’uyu mukinnyi yibarutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018 akaba yabyariye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, akaba yibarutse umwana w’umukobwa nk'uko Rutanga Eric yari yabitangaje na mbere. 

eric RutangaEric Rutanga n'umukunzi we

Amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi Eric Rutanga ubu asigaye abana n’umukunzi we nk’umugore n’umugabo mu nzu imwe, dore ko mbere Rutanga yabanaga na Yanick Mukunzi ariko ubu atariko bikimeze. 

Imfura ya Eric Rutanga

Eric Rutanga n'umufasha we bishimiye kwibaruka imfura yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paragwe5 years ago
    nubwo ntamugabo utangimpundu twe byadushimishije
  • Dieugo5 years ago
    Mwonkw musore wacu kand musubireyo ntamahwa





Inyarwanda BACKGROUND