RFL
Kigali

Umufana yaririmbiye mu ruhame umuhanzikazi Marina amagambo yiganjemo ayo kumutereta-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2018 15:29
0


Mu minsi ishize nibwo mu karere ka Huye habereye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani, muri iki gitaramo Marina yari umwe mu bari bagiye kwihera ijisho, icyakora nubwo yireberaga uyu muhanzikazi yatunguwe bikomeye n’umufana wamuririmbiye amagambo yiganjemo ayo kumutereta.



Uyu mufana wabonye umunyamakuru wa Inyarwanda agiye guha ikiganiro kihariye Marina yahise atwegera yiyemeza kuganira nawe icyakora ikiganiro cyabo kibanze cyane ku ndirimbo yuzuyemo aamagambo y’urukundo, uyu musore watangaje ko yitwa Khaled yeruye ko asanzwe ari umufana wa Marina icyakora wari utaragira amahirwe yo kumubona ngo baganire imbonankubone.

Image result for Marina inyarwandaMarina ni umuhanzikazi nyarwanda uri gukora cyane muri iki gihe

Marina yatangaje ko ku bwe ari iby’agaciro gakomeye kuba afite umufana nk’uyu ndetse anongeraho bimushimishije cyane ko atari kenshi akunze guhura nabafana be ngo yumve icyo bamutekerezaho bityo iyo abonye umufana nk’uyu we akabifata nk’iby’agaciro gakomeye. Uyu mufana yatangaje kandi ko kubwe asanga Marina umwaka utaha yakabaye nawe ari mu bahatanira igikombe cya PGGSS cyane ko ari umwe mu bahanzikazi bashoboye kandi bakomeye.

REBA HANO UKO UYU MUFANA YITWAYE IMBERE YA MARINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND