I Huye mu Ntara y’Amajyepfo hari bamwe mu baturage bahatuye n’abakorera mu mujyi baganiriye na Inyarwanda Tv batazi abahanzi bahatanye mu irushanwa rikomeye ry’umuziki rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani muri uyu mwaka wa 2018.
Hari uwo twaganiriye watubwiye ko abona Knowless Butera (yatwaye Guma Guma ya Gatandatu) uyu mwaka wa 2018 ari we uzatwara Primus Guma Guma Super Stars. Hari n’undi watubwiye ko umuhanzi azi ari Kitoko ngo ucuranga cyane. Undi mu bo twaganiriye yatubwiye ko uyu mwaka Christopher ariwe watwara igikombe ariko ngo atabashije kuryitwara Knowless yagitwara. Ati:
Njye ndafana Christopher. Christopher aririmba neza eeeh ndamwemera. Atayitwaye (Christopher), Knowless ni we wapfa kugerageza. Knowless nyine kumwe wenda, njya numva bavuga bati nawe azajyamo. Njya numva bavuga bati abahanzi bafite imyaka mike ni bo bajyamo eeeeh uyirengeje nka bariya ba Senderi ntabwo bakwiriye kujyamo.
Uyu musore ahamya ko Christopher adatwaye Guma Guma, Knowless ariwe wayitwara
Uwitwa Uwitonze twasanze mu muhanda ugana ku Karere ka Huye yavuze ko ashyigikiye Knowless Butera muri PGGSS8. Yavuze ko adashidikanya ko uyu muhanzikazi ari mu bahanzi bahataniye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani. Ati “Arimo namukunze kuva cyera.” Umusaza witwa Rubanda Jean Pierre twahuye avuye mu kazi k’ubuyedi, yatubwiye ko mu bahanzi ajya yumva bahatanira Primus Guma Guma Super Stars y'uyu mwaka na Kitoko Bibarwa arimo. Yagize ati “Umuhanzi njya numva ni Kitoko uzi gucuranga cyane.”
Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani ihatanyemo abahanzi icumi: Christopher, Jay C, Khalfan, Bruce Melody, Active, Just Family, Uncle Austin, Queen Cha, Mico The Best ndetse na Young Grace. Umwe muri aba icumi azegukana miliyoni 20,000, 000 Rwf nk’umuhanzi wegukanye Guma Guma ya 2018; undi azegukana 15,000,000Rwf ashimirwa nk’umuhanzi ukunzwe mu irushanwa. Twabibutsa ko Tom Close ari we wabimburiye abandi bahanzi kwegukana PGGSS. Yakurikiwe King James, Jay Polly, Riderman, Knowless, Urban Boys na Dream Boys.
Uyu mumotari nawe yabajijwe icyo azi kuri Guma Guma
Aho Banki Nkuru y'u Rwanda ikorera
Witegeye Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
TANGA IGITECYEREZO