RFL
Kigali

Teta Diana yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo rumugurumanamo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2018 10:18
1


Umuhanzikazi nyarwanda Teta Diana wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, kuva yakwinjira mu muziki ni gake yagiye avugwa mu nkuru z’urukundo, gusa kuri ubu nawe nubwo abyivugira ngo ari mu rukundo rutamwemerera guceceka.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko ubusanzwe ubuzima bwe bwite adakunze kubutangaza ndetse amaze igihe kinini yarabugize ibanga ariko urukundo muri iyi minsi arimo rukaba rugiye gutuma yica zimwe mu ngamba yari yarihaye mu buzima akemera agashyira hanze ko ari mu rukundo.

Teta Diana

Teta Diana yagize ati”… Kuri wowe uzi uko merewe, kubika ubuzima bwanjye bwite ni amahitamo yanjye ariko uru #rukundo ubanza rugiye gutuma nica amategeko …”, Nyuma yo kubona aya magambo Teta Diana yanditse umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya byinshi niba koko yaba ari mu rukundo rugurumana nk'uko abyivugira, gusa akomeza kutubera ibamba yanga kugira byinshi yongeraho.

Teta Diana muri iyi minsi ari gukorera muzika ye ku mugabane w’Uburayi aho atangaza ko we ari gutunganya Album ye nshya ku buryo anateganya kugaruka mu Rwanda aje kuyimurikira abakunzi ba muzika ye. Teta Diana aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Birangwa’ yanitiriye umubyeyi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pusi5 years ago
    hahahahahahahah





Inyarwanda BACKGROUND