RFL
Kigali

Sheebah Karungi yasabye abagore kujya bakubita abagabo babaca inyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2018 9:44
0


Umubyinnyi akaba n’umuririmbyi ugaragaza ingufu nyinshi ku rubyiniro, Sheebah Karungu ukunze kwitwa Karma Queen yasabye abagore kurekera kwihanganira abagabo babaca inyuma ntibabaheshe n’icyubahiro mu bandi.



Ubwo yari mu iserukiramuco “Tokosa Food Festival” yakoreye ahitwa Lugogo mu cyumweru gishize, uyu mukobwa yageneye ubutumwa abagore bose babana n’abagabo babaca inyuma. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko yari asoje kuririmba indirimbo ‘Beera Nange’, maze aterura agira ati “Nubona aguca inyuma uzahite umukubita, unangize imodoka ye.” Yongeraho ati “Ubu nakongera gukinisha abagore b’iki gihe.”

Image result for Sheebah karungi

Sheebah yakunze gushinjwa na benshi kwerekana ubwambure bwe

Ni ibintu yemeranyijwe n’abagore n’abandi bari bitabiriye iryo serukiramuco yaririmbyemo. Sheebah uzwi mu ndirimbo ‘Muwe’ ari mu bahanzikazi bakunzwe unashimirwa kuba akunze gutanga ubutumwa bushyigikira bukanatera imbaraga abagore. Ubwo aheruka mu kiganiro na NBS, Sheebah yabwiye abagore kwigobotora kubana n’abagabo babahohotera no kuba mu ngo zihoramo intonganya.

Related image

Sheebah yabwiye abagore kujya bakubita abagabo babaca inyumaRelated image

REBA HANO 'BEERA NANGE' YA SHEEBAH KARUNGI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND