RFL
Kigali

Miss Rwanda Liliane na Kate Bashabe bari mu bazitabira iserukiramuco rya ‘The Uganda Festival’ rizabera muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2018 9:00
0


Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yatumiwe mu birori byateguwe n’abagande byitwa The Uganda Festival bizabera mu Mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, akaba azahahurira n’ibindi byamamare birimo abahanzi abanyamideri ndetse n'abandi ba nyampinga ba hano mu karere.



Ibirori byateguwe n’umuryango w’abagande baba muri Amerika witwa Ugandans in North America Association (UNAA), bizaba kuva kuwa 31 Kanama kugera kuwa 03 Nzeli 2018. Ibi birori byatumiwemo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse n’undi munyarwandakazi w’umunyamideri Kate Bashabe uzaba amurika imyenda ye muri ibi birori.

Usibye aba banyarwandakazi ariko nanone muri ibi birori hazagaragara n'abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo; Geosteady, Lydia Jasmine, Fille Mutoni, David Lutalo, Isaiah Katumwa, Chris Evan, Ang3lina ndetse na Moses Matovu uzaba aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi cumi na batanu. Ariko nanone uretse aba bahanzi bo muri Uganda hazaba hari n'umusore uzwi nka RudeBoy umwe mu bahoze mu itsinda rya P Square ritarasenyuka.

Uru rugendo Miss Iradukunda Liliane azakorera muri Amerika rubimburiye izindi azakorera mu mahanga gusa magingo aya urwamaze kwemezwa runazwi rukaba ari urwo azakorera mu Bushinwa aho azaba yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World 2018).

THE Uganda FestivalTHE Uganda FestivalTHE Uganda FestivalTHE Uganda Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND