RFL
Kigali

Anne Kansiime yatangaje ko gukorera amafaranga menshi kurusha umugabo we biri mu byasenye urugo rwabo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/06/2018 20:53
1


Uyu mugore Anne Kansiime ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Uganda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba. Muri 2017 nibwo yahamije ko yatandukanye n’umugabo we Gerald Ojok, kuri ubu akaba yavuze ko kuba yararushaga amafaranga umugabo biri mu byatumaga atishimira urugo rwe kugeza rusenyutse.



Anne Kansiime muri 2013 yakoze ubukwe n’umukunzi we Gerald Ojok. Nyuma yaho bakunze kugaragaza amafoto bari kumwe bari mu byishimo ndetse ayo mafoto akaba aherekejwe n’amagambo asize umunyu. Ibi ariko siko byakomeje kuko urugo rwabo rwatangiye kuzamo kidobya ndetse ibitangazamakuru bitandukanye bigatangira kuvuga amakuru atandukanye y’ubwumvikane bucye.

Bakimara gutandukana, Anne Kansiime yavugaga ko impamvu y’ugutandukana kwabo ari ibanga ryabo bombi, gusa kuba Kansiime atarashakaga guhita abyara biri mu byavuzwe cyane nk’impamvu yamutandukanyije na Ojok.

Image result for anne kansiime

Anne Kansiime na Gerld Ojok mu minsi yabo myiza

Kuri ubu yavuze ko kuba yararushaga amafaranga umugabo we biri mu byatumye urukundo rwabo rubiha. Kansiime avuga ko yitaye cyane ku bijyanye n’akazi ke kurusha uko yajya mu mishinga yo kubyara kuko yatekerezaga ko byamusubiza inyuma, ni mu gihe umugabo we yifuzaga ko babana bakanabyarana. Yagize ati:

Ndi ingaragu, ndaboneka kandi ndi gushakisha umugabo. Ni ukuri ko umugabo twatandukanye yagiye kubera ko nakoreraga amafaranga menshi kumurusha. Hari izindi mpamvu zateye ugutandukana kwacu. Abantu bamenye ugutandukana kwacu nyuma y’amezi 6 bibaye. Niba uri mu rukundo kubera abandi bantu ngwino ngukore mu ntoki kuko uri guta igihe.

Image result for anne kansiime

Uyu ni we musore uri kuvugwaho gusimbura Gerald Ojok

Kuri ubu Kansiime avugwa mu rukundo n’undi musore ukiri muto ndetse bikekwa ko uwo musore yaba ari umunyarwanda wibera muri Uganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    uzabyicuza nyabu, umwana hari igihe uzamushaka uhangayike kandi utamugura ku isoko, wibuke kandi ko uri kubyina uvamo amafaranga urutisha urubyaro uzayaryana na rubanda dore aho nibereye





Inyarwanda BACKGROUND