RFL
Kigali

Perezida Kagame yemeje ko azashyigikira Minisitiri Mushikiwabo mu matora y’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/06/2018 19:08
0


Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu matora y’ugomba kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa azashyigikira cyane Minisitiri Louise Mushikiwabo, umwe mu batanze kandidatire ye kuri uyu mwanya.



Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 2 taliki ya 19 Kamena 2018 igaragaza ikiganiro kirambuye cy’iki kinyamakuru n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku mubano w’u Rwanda ndetse no ku kwiyamamaza kwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique Perezida Kagame yemeje ko azashyigikira cyane Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu matora y’umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanaga w’ibihgu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF. Perezida Kagame yagize ati”Louise Mushikiwabo azabona inkunga yange yose, n’iy’abandi Bakuru b’Ibihugu muri Afurika.

Minisitiri Mushikiwabo ashobora kuyobora OIF

Perezida Kagame yemeza ko Minisitiri Mushikiwabo azi kuvuga neza ururimi rw’icyongereza n’urw’igifaransa kandi ari n’umunyamwuga bityo ngo niba uyu muryango ushaka kwisanisha n’andi mahanga, Minisitiri Mushikiwabo ni umukandida mwiza kuri wo. Icyakora Perezida Kagame ahakana ko atari we wazanye iki gitekerezo cyo kwiyamamariza kuyobora uyu muryango OIF kwa Minisitiri Mushikiwabo. Perezida Kagame yagize ati:

Igitekerezo cyavuye mu bantu banyuranye, ku bantu batekerezaga ku hazaza h’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF). Nka Perezida w’igihugu, cyanyuze mu bibazo twagiranye n’u Bufaransa, ntitwigeze tureka kuba abanyamuryango ba OIF, kiriya gitekerezo rero naragishimye.

Il videomessaggio di Michaëlle Jean: le pouvoir des mots

Chaëlle Jean, umunyacanadakazi uyobora OIF

Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa washinzwe mu mwaka 1977, kuri ubu uyobowe na Michaëlle Jean umunyamabanga mukuru wawo kuva taliki ya 1 Mutarama 2015.

Source:Jeune Afrique






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND