RFL
Kigali

Senderi Hit yasusurukije ab’i Rubavu! Ngo avoka y’indushyi imanuka ihiye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2018 19:16
0


Umunyamuziki Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi International Hit n’andi mazina abatizwa umunsi ku wundi, yataramiye mu Karere ka Rubavu. Yatangaje ko yeretswe urukundo rwuzuye.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 ni bwo Senderi Hit yahagurutse i Kigali yerekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu gitaramo yakoreye mu Kagari ka Mahoko mu Murenge wa Kanama mu Karere Ka Rubavu.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com yavuze ko abaturage baho bamweretse urukundo rwuzuye nawe aranyurwa. Mu magambo azimije yuzuye imigani, yavuze ko hari haduyi zimukingirana ariko ko ashaka inzira nk’intore akanyura imbere. Yagize at:

Avoka y’indushyi imanuka ihiye. Ibiryo by’umunyamujyi ntibibura. Ni yo mpamvu dukora cyane haduyi bikazicanga tukanaririmba mu mibyizi na weekend. Haduyi zinkingiranira imbere nka kingurira inyuma. Nizinyimira mu mujyi nzajya mu cyaro. Nizinyimira mu cyaro ngaruke mu mujyi sinaburira hose.

abaturage

Abaturage bitabiriye ku bwinshi kureba iki gitaramo no kwakira ubutumwa

Senderi Hit kandi avuga ko ibi bitaramo ari gukora bizagera mu turere twose  tw’u Rwanda. Ni mu rwego rwo gukangurira abaturage kugira ubuzima bwiza, isuku no kwita ku bwiherero bwo mu ngo. Avuga ko Umurenge ariwo ubaza abaturage umuhanzi bashaka hanyuma bakamutumaho. Ibi bitaramo birakorwa ku bufatanye na buri karere, SFH, UNICEF ndetse n’umuhanzi uba watoranyijwe n’abaturage.

ibi bitaramo

senderi

Senderi imbere y'abafana

InternationalHit

Senderi ati “Avoka y’indushyi imanuka ihiye"

REBA INCAMAKE Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO SENDERI YAKOREYE I RUBAVU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND