RFL
Kigali

Twaganiriye na Young Grace n’umusore wamenyekanye nka Pique bamaze iminsi bari mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2018 17:02
15


Mu minsi ishize ni bwo byatangiye kumenyekana ko Young Grace asigaye afite umusore wigaruriye umutima we, aha uyu muhanzikazi akaba yaratangaje ko afite umukunzi yita Pique, icyakora iri zina ryari rishya mu bantu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro cyane ko Young Grace yari amaze igihe avuga ko akundana n’umuzungu.



Mu gitaramo cyabereye i Huye cya PGGSS8 umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari wamaze kubona ko hari umusore uri mu ikipe y’abafana ba Young Grace ndetse ubona ko baba bari kumwe kenshi yagize amatsiko abasanga ahantu hiherereye bari bari kuganirira twifuza kumenya niba yaba ari we Pique cyangwa ari umufana usanzwe.

Young GraceYoung Grace na Pique umukunzi we 

Young Grace yahamirije Inyarwanda.com ko uyu musore amukunda ku buryo iyo amubona imbere ye igihe ari ku rubyiniro aba yumva ameze neza. Young Grace yabwiye umunyamakuru ko mu byo akundira uyu musore ari uko ari mwiza ndetse akaba agira n’umutima mwiza. Ibi bidahabanye n’ibyo uyu musore akundira Young Grace dore ko yabwiye umunyamakuru ko akundira Young Grace umutima mwiza agira ndetse no kuba amukunda.

Young GraceYoung Grace akunda gushyira hanze amafoto y'uyu musore (Aha Pique yari yaje gushyigikira Young Grace muri PGGSS8 i Musanze)

Ubusanzwe amakuru twaje kumenya nyuma ni uko aba bombi bamaze iminsi bakundana ariko ikigeretse kuri ibyo ni uko na Young Grace yari aherutse kubitangariza itangazamakuru ko afite umukunzi we witwa Pique, gusa amazina ye asanzwe twabashije kumenya ni Uwishimwe Pacifique ariko inshuti ze za hafi zimwita Pique.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NABA BOMBI NUBWO BYARI BIGOYE KO BAVUGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umutesi5 years ago
    Young Grace abana nubumuga bw'ubugufi peee uwo musore ashaka ayo ya guma guma ikiciraho
  • didier5 years ago
    Oooohhh nonese ko mperutse akundana numuzungu byarangiye gute!?
  • jose uwamahoro5 years ago
    Young Grace ndagukunda cyane kdi ndagushyigikiye ndetse no kugutora mbikora buri musi amahirwe masa muri guma guma ndetse no murukundo rwawe
  • uknown5 years ago
    Afite umusore mwiza cyane tubifurije ishya nihirwe,young courage
  • gwiza ryiza pauline5 years ago
    YG NDAGUKUNDA CYANE UFITE MUNDA HEZA
  • jolie5 years ago
    Nizereko uzatwara guma guma mugahita mwibanira nuwo mu bogard
  • aline 5 years ago
    Grace ufite umu boy friend wumwana mwiza aritonda cyane turigana muri Rtuc nkunze couple yanyu kuko nubusanzwe nari umufan wawe
  • haba5 years ago
    iyo nigger nayo yarahobagiye rwose ntababeshye kbs. ubwo ngo nayo iri murukundo na za bastar hhhh yewe !! akaga kabaho koko ,ark nizere ko atar uminyarwanda?
  • Mahoro5 years ago
    Ubwose ntuhiye mukanwa. Kuva ryali s abagufi ari ubumuga? Wowe waba waramanuye invura se wo kabyara we. Ariko mu Rwanda wagirango sinzi iyo musigaye murererwa
  • Miss Colombe5 years ago
    Sindeba ari umwirabura ra, cg ni amaso yanjye atareba neza? Hahahahah, YG rwose ndabona ukubeshya the Catvevo250 yamuvuzeho ari impamo!
  • Zeckson 5 years ago
    ahubwo ndumva ari wowe ufite ubumuga bwo mumutwe @Mutesi, she needs to enjoy her life till at the top ...so, ndakeka ko ukiri umu teen wowe, nukura uzabona ko ubuzima ari ukubwakira..
  • john5 years ago
    uyu musaza agiye kwirira cash za guma guma ubundi yikomereze kuko nubwo nanjye ndi umukene sinakwemera uyu mukobwa rwose
  • jabo 5 years ago
    young grace couple yanyu Ni nziza cyane Kandi nkunze ko finalment mbonye umukunzi wawe biranshimishije cyane courage rero shyiramo akabaraga muri uyu mwaka utware igikombe Kandi unagire utwicaze mugisharagati tuzagutwerera cyane kuko Uri uwacu
  • nshimiyimana joseph cadet5 years ago
    Grace nkuzi kuva kera za 2010 wiga I kabgayi kuva Na kera wikundiraga abahungu beza ngukundira ko utandukanye nabandi bakobwa birirwa mubagabo bakuze ba shuga dady nyine Ni byiza kdi uzakomereze aho urukundo ntabwo Ari amafaranga cyane Sha ko wowe wayakuriyemo Uri umwana wo mu mafaraga Kandi mabonye nuwo musore Ari uwo mumbyeyi Ni mwikundanire mureke ababaca intege
  • uwakalisa bernatte5 years ago
    mbega byiza ndabikunze wow,Young Grace i am Ur big fan baby girl,dukeneye song yawe ark





Inyarwanda BACKGROUND