Mu minsi ishize ni bwo byatangiye kumenyekana ko Young Grace asigaye afite umusore wigaruriye umutima we, aha uyu muhanzikazi akaba yaratangaje ko afite umukunzi yita Pique, icyakora iri zina ryari rishya mu bantu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro cyane ko Young Grace yari amaze igihe avuga ko akundana n’umuzungu.
Mu gitaramo cyabereye i Huye cya PGGSS8 umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari wamaze kubona ko hari umusore uri mu ikipe y’abafana ba Young Grace ndetse ubona ko baba bari kumwe kenshi yagize amatsiko abasanga ahantu hiherereye bari bari kuganirira twifuza kumenya niba yaba ari we Pique cyangwa ari umufana usanzwe.
Young Grace na Pique umukunzi we
Young Grace yahamirije Inyarwanda.com ko uyu musore amukunda ku buryo iyo amubona imbere ye igihe ari ku rubyiniro aba yumva ameze neza. Young Grace yabwiye umunyamakuru ko mu byo akundira uyu musore ari uko ari mwiza ndetse akaba agira n’umutima mwiza. Ibi bidahabanye n’ibyo uyu musore akundira Young Grace dore ko yabwiye umunyamakuru ko akundira Young Grace umutima mwiza agira ndetse no kuba amukunda.
Young Grace akunda gushyira hanze amafoto y'uyu musore (Aha Pique yari yaje gushyigikira Young Grace muri PGGSS8 i Musanze)
Ubusanzwe amakuru twaje kumenya nyuma ni uko aba bombi bamaze iminsi bakundana ariko ikigeretse kuri ibyo ni uko na Young Grace yari aherutse kubitangariza itangazamakuru ko afite umukunzi we witwa Pique, gusa amazina ye asanzwe twabashije kumenya ni Uwishimwe Pacifique ariko inshuti ze za hafi zimwita Pique.
REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NABA BOMBI NUBWO BYARI BIGOYE KO BAVUGA
TANGA IGITECYEREZO