RFL
Kigali

Donald Kaberuka yanyomoje u Butaliyani bwemeza ko 50% by'abanyafurika bashaka kuba abimukira muri iki gihugu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/06/2018 17:14
1


Donald Kaberuka, umunyarwanda wayoboye Banki Nyafurika itsura amajyambere BAD aranyomoza Minisitiri w’umutekano w’u Butaliyani uhamya ko igihugu cye kidashobora kwakira abimukira b’abanyafurika bangana na 50% by’abatuye uyu mugabane bose.



Donald Kaberuka inzobere mu bukungu, wanayoboye Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda yamaganiye kure ibyatangajwe na Minisitiri w’umutekano w’u Butaliyani ku kigererenyo cye cy’abimukira b’abanyafurika bashaka kwinjira mu butaliyani.

Minisitiri w’umutekano w’u Butaliyani, Matteo Salvini yatangaje ko igihugu cye kidashobora kwemerera kimwe cya kabiri (½ ) cy’umugabane w’Afurika kwinjira mu gihugu cye. Minisitiri Matteo Salvini yemeza ko abanyafurika bashaka kwinjira mu Butaliyani bangana na kimwe cya kabiri cy’abatuye umugabane w’Afurika wose.

Minisitiri w'umutekano w'u Butaliyani ati abanyafurika bangana na kimwe cya kabiri cy'abatuye umugabane wabo ntitwabemerere kwinjira iwacu

Donald Kaberuka, umwarimu muri kaminuza ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Havard university, yasubije Minisitiri w’umutekano w’u Butaliyani ko kimwe cya 2 cy’abanyafurika bose ari miliyoni 550 kandi bose atari abimukira bashaka kujya mu Butailyani. Donald Kaberuka avuga ko abanyafurika badakunze no kuba abimukira mu bihugu by’uburayi ahubwo bakunze kujya mu bihugu bituranyi by’Afurika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Donald Kaberuka yagize ati”Abimukira benshi bari ku mugabane w’uburayi baturuka mu bihugu by’uburengerazuba bw’uburayi ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati. Ibi ni ugusuzugura no gufana bibogamye.”

Usibye Donald Kaberuka, Carlos Lopez umwarimu wa kaminuza y’i Cape town muri Afurika y’Epfo nawe yamaganiye kure ibyavuzwe n’u Butaliyani avuga ko abimukira b’abanyafurika bari ku mugabane w’uburayi batanageze kuri 1% by’abatuye umugabane w’Afurika bose. Carlos Lopez yagize ati “Abimukira bari ku mugabane w’uburayi, atari mu Butaliyani gusa ni ukuvuga abambutse inyanja ya mediteraniya bose bangana na 0.02% by’abatuye muri Afurika bose”


Carlos Lopez nawe yamaganiye kure imvugo ya minisitiri w'umutekano w'u Butaliyani

Kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2018 ni bwo igihugu cya Espagne cyakiriye abimukira 629 b’abanyafurika nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Butaliyani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    wamuhakanyirije ubusa nibyo





Inyarwanda BACKGROUND