RFL
Kigali

Imyitwarire ukwiriye kugira ku muntu ufite ikinyabupfura gike (warezwe nabi)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/06/2018 18:14
0


Ntabwo byoroshye kureka umuntu ugize imyitwarire mibi kuri wowe ngo agende nta jambo umubwiye, ariko burya hari amagambo ushobora kumubwira akamukorogoshora mu rwego rwo kumukosora utamuretse ngo agende ntacyo umubwiye.



Niba uyu muntu udafite ikinyabupfura cyangwa se utararezwe ari umwe mu bo mukorana, mwigana, umukiliya wawe ku buryo utapfa kumureka gutyo, mbese muhura kenshi, hari amagambo ukwiriye kumubwira akamukosora buhoro buhoro.

Vuga ngo urakoze: Niba uyu muntu utagira ikinyabupfura agize ijambo ribi akubwira atakagombye kurivuga, gerageza kumushimira umwereke ko ntacyo bikubwiye azabona ko bitakubabaje bityo na we bizamutera buri gihe gutekereza impamvu utajya umusubiza nabi kandi akubwiye nabi bityo bimutere kwikosora nubwo bizatwara umwanya.

Niteguye gukomeza kugutega amatwi: Niba uyu muntu akubwiye nabi, mubwire ko ugishaka kumwumva bizamutera kwibaza impamvu kandi akivuga nabi, ni bifata ubusa ukabona ntacyo bimubwiye mubwire iri jambo rikurikira.

Hagarika ikiganiro mufitanye: Niba ubona ko uyu muntu akomeje kukwendereza ku buryo hashobora kubaho n’imirwano, ibyiza ni uguhagarika ikiganiro wagiranaga na we, numwihorera agakomea akavuga utamusubiza bizamutera kwibaza impamvu yabyo ku buryo ubutaha azabanza gutekereza ku cyo yakubwira kinogeye amatwi.

Ibyo uvuga bifite ishingiro: Niba ubona uyu muntu akomeje kukubwira amagambo menshi kandi ubona adafututse, mubwire ko ibyo avuga ari ukuri, bizagufasha gucamo kabiri ikiganiro mwagiranaga ntakomeze kukuvugisha ndetse bizatuma ibyo muganira atabigira birebire ndetse ubutaha azakwiyumvamo bitume atazajya akubwira ibyo abonye byose kuko aziko umwumva.

Ariko muri gihe uvuga amagambo mabi gusa?: Umuntu ufite ikinyabupfura gike burya nta nubwo aba azi ko avuga nabi, ariko numubwira ko ahorana amagambo mabi mu kanwa ke, ubutaha bizamufasha kugerageza kuyahindura bityo agende akosoka buhoro buhoro.

Ndagukunda: Niba uyu muntu yarabananiye rwose ariko akaba rimwe na rimwe ajya agerageza guhinduka bikamunanira, gerageza kumubwira ko umukunda, niba mubana wowe n’abo mubana mumubwire ko mumukunda ndetse mumwibutse kimwe mu byo yakoze kikabanezeza, bizatuma ubutaha agerageza kwikosora kurushaho ari nako bimufasha kuba umuntu muzima.

Seka: Niba ubona uyu muntu nta gahunda afite yo guhindura amagambo mabi avuga, musekere mu kinyabupfura, bizamurya mu mutima ndetse bimutere kugusaba imbabazi nyuma y’ibyo amaze kukubwira ntumusubize.

Src: www.espritsciencemetaphysiques.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND