RFL
Kigali

Australia:Sosiyete ya Apple yaciwe akayabo nyuma yo kwanga gusanira abakiliya ibikoresho byayo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/06/2018 15:54
0


Urukiko rwo muri Australia rwategetse Sosiyete ya Apple kwishyura amande ya miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika nyuma yo kwanga gusanira abakiliya ibikoresho byayo. Icyakora Sosiyete ya Apple yisobanura ivuga ko ibi bikoresho byari byarakozwemo n’abandi bakanishi batari abayo.



Sosiyete ya Apple yemeye ko yimye abakiliya bayo uburenganzira bwo gusanirwa telephone (iPhones) na iPads nyuma y’uko byangiritse, gusa ikemeza ko aba bakiliya bayo 275 bayizaniye ibi bikoresho barabanje kubikoresha ku bandi bakanishi ikemeza ko aba bakanishi ari bo bangije ibikoresho byabo kandi idashobora gusana ibyangijwe hagamijwe izindi nyungu.

Icyakora urukiko rwo muri Australia rwo rwemeje ko ikibazo cyagaragaye muri izi telephone na mudasobwa nto byari iby’imikorere yazo yajemo ikibazo, ikosa ryiswe "error 53", bidaturutse ku bakanishi bageregeje kuzikora ibyatumye uru rukiko rutegeka ko iyi sosiyete ya Apple yishyura akayabo ka miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika aba bakiliya.

Image result for ipads and iphones

BBC yatangaje ko uru rukiko rwemeje kandi ko n'ubwo igikoresho cyaba cyarakozweho n’undi mukanishi utari uwa sosiyete icuruza cyangwa ikora icyo gikoresho bidakuraho uburenganizra bw’umukiliya bwo gusanirwa icyo gikoresho. Si ubwa mbere iyi sosiyete ijyanwa mu nkiko kuko mu mwaka wa 2016, ikosa rya 53 rizwi nka “error 53 “ ryayijyane mu butabera isabwa guhindura imikorere.

Src:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND