RFL
Kigali

HIP HOP iturufu nshya Mico The Best yadukanye muri PGGSS8 -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2018 13:11
0


Mico The Best umwe mu bahanzi icumi bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, mu gitaramo cyabereye i Huye yadukanye agashya ko kurapa aririmba agace gato k’indirimbo ye itarasohoka iri mu njyana ya Hip Hop.



Uyu muhanzi ubwo yajyaga ku rubyiniro mbere yo kuririmba yasabye abakunzi be kumufasha kuririmba indirimbo agiye kubaririmbira ahita atangira kurapa amagambo agize indirimbo ye nshyagusa itarajyua hanze, iyi ikaba indirimbo uyu muhanzi ngo yakoze nkuko yabitangarije abanyamakuru ariko ikaba itarasohoka. Iyi ndirimbo niramuka isohotse ikazaba ibaye iya mbere akoze muri iyi njyana igiye hanze.

Mico The Best i Huye

REBA HANO UKO MICO THE BEST YITWAYE MU GITARAMO CY’I HUYE


Icyakora akiva ku rubyiniro bamwe mu banyamakuru bari baketse ko Hip Hop yaba ari iturufu nshya yadukanye mu rwego rwo kwigarurira imitima y’abakunzi ba Hip Hop batari bake muri iri rushanwa bahise babimubaza maze Mico The Best abwira abanyamakuru ati”Oya ahubwo njyewe iyi ni indirimbo izasohoka nise arabigendera, izasohoka abantu benshi baza muri studio yanjye barayizi, ariko navuze nti kurubyiniro ngomba kugira agashya.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko aribwo bwa mbere yari arapye ndetse yashimishijwe nuko avantu babyishimiye. Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagaragaza umurindi ukomeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani.

REBA HANO IKIGANIRO MICO THE BEST YAHAYE ABANYAMAKURU NYUMA Y’IGITARAMO CY’I HUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND