RFL
Kigali

Loni irasaba Amerika guhagarika Politiki y’ikumirabimukira itandukanya abana n’ababyeyi babo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/06/2018 13:33
0


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika gahunda ya Zero tolerance itandukanya ababyeyi b’abimukira n’abana babo.



Gahunda ya Zero tolerance ikumira abimukira, itandukanya imiryango y’abimukira, abana n’ababyeyi babo bageze ku mupaka, igamije guca intege imiryango itekereza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitemewe n’amategeko. Umuyobozi mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu yasabye iki gihugu guhagarika iyi politiki kuko ari uguhohotera abana.

Umuyobozi wa Loni ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu Zeid Ra'ad Al Hussein yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhita ihagarika Politiki ya Zero tolerance itandukanya abana n’ababyeyi ku ngufu, by’umwihariko azisaba no guhita zisinya amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’umwana muri rusange.

Image result for zeid ra'ad al hussein

umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni ntakozwa ibya politiki ya zero tolerance y'Amerika

Ku rundi ruhande  Perezida wa Amerika Donald Trump yemeza ko atifuza kwangwa n’abaturage be nk’uko abadage banga abategetsi babao kuri ubu nyuma y’aho iki gihugu cyemeye kwakira abimukira.perezida Trump kandi ashinja ibihugu by’uburayi kwiyangiriza umutekano nyuma uo kwakira abimukira ku butaka bwabyo.

 Perezida Trump na Angela Merkel

Perezida Trump ntashaka kuba nka Angela Merkel wanzwe n'abaturage be nyuma yo kwakira abimukira

Zeid Ra'ad Al Hussein asabye Amerika gukuraho iyo gahunda nyuma y’umugore wa Donald Trump, Melania ndetse Laura Bush umugore wa George w.Bush basabye Perezida Donald Trump guhindura imikorere y’iyi politiki ya Zero tolerance.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND