RFL
Kigali

Dore indwara 4 zishobora kuvurwa n’igitunguru gusa, biroroshye witinda kugerageza uyu muti

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/06/2018 13:09
2


Ubusanzwe igitunguru kizwi nka kimwe mu mboga zikoreshwa mu gikoni ndetse kikaba kizwiho kongera uburyohe mu byo kurya, ikindi nuko ku bantu bakunze gukina film, bagikoresha kugirango babone amarira aho bagikandira mu maso amarira agahita yizana



Aha rero hari zimwe mu ndwara umuntu ashobora gukira akoresheje igitunguru gusa, ibi ni ibintu byakorewe ubushakashatsi  mu myaka myinshi ishize

Wakwibaza uti ese izi ndwara ni izihe?

Igitunguru kigizwe na 90% by’amazi na vitamin B, C, E, phosphore, calcium, potassium, fibre ndetse na magnesium, byose bigifasha kuba cyakora umurimo ukomeye mu gutuma ubuzima bw’uwakiriye bugubwa neza.

Zimwe muri izi ndwara abahanga bagaragaza ko zivurwa  n’igitunguru harimo:

Kugabanya umuriro: Ubusanzwe iyo umubiri w’umuntu waganjwe na za virus ndetse na bacterie, umuriro uhita wizana kandi twibuke ko umuriro ari kimwe mu bizahaza umurwayi ukaba wanamwica, igitangaje utari uzi rero nuko igitunguru kifitemo ubushobozi bwo kugabanya umuriro, ushobora kugifata ukagikatamo uduce duto ukakivanga n’amavuta ya coco ubundi ugaha umurwayi wawe, mu kanya nk’ako guhumbya ntumenya aho umuriro ugiye.

Kuvura indwara zifata amatwi: Igitunguru kandi cyagaragayeho ubushobozi bwo kuvura zimwe mu ndwara zifata amatwi zirimo n’indwara y’umuhaha bitewe na bimwe mu byo twavuze bikigize, aha ngo ufata igitunguru gishyushye, ni ukuvuga wagitogosheje ari cyose ubundi ukagishyira mu gatambaro keza gafite isuku, ugakamurira mu gutwi, nyuma y’iminota 20 gusa uburibwe buragabanuka.

Gukiza igisebe: Igitunguru ngo gifite ubushobozi bwo gukiza igisebe mu gihe gito cyane, aha ngo ukimara gukomereka ushobora kugifata ugasiga aho wakomeretse bizagufasha kukirinda umwanda uwo wri wo wose ndetse bigufashe gukira vuba cyane.

Kuvura inkorora: Nk'uko twavuze ko bimwe mu bikigize bizwiho kugabanya umuriro bitewe n’uko gihungana na za virus zibasira umubiri ni nako gifite ubushobozi bwo gukiza inkorora, aha rero ngo ufata igitunguru ukagikatamo kabiri, buri gipande ukakinyanyagizaho isukari, nyuma y’isaha imwe ufata amazi yavuyemo ukajya unywa ibiyiko bibiri byayo ku munsi, bizagufasha gukira inkorora vuba.

 Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUNEZERO EMMANUEL1 year ago
    MUDUSOBANURIRE COCO N'AMAVUTA AMEZE GUTE?
  • Angel kamariza8 months ago
    Murakoze cyane akabazo mbese mumatwi ushiramo kangahe iyo ufite umuhaha





Inyarwanda BACKGROUND