RFL
Kigali

Mu imurikagurisha rya Made In Rwanda 2018 ry’akarere ka Gasabo, SIHCO yashimiwe kuba indashyikirwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/06/2018 16:14
0


Mu Rwanda hakomeje gutezwa imbere gahunda ya Made In Rwanda aho ibikorerwa mu Rwanda bihabwa agaciro, bikagurwa, bigakoreshwa hatabayeho ko abaturarwanda bakoresha ibivuye hanze y’u Rwanda.



Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere iyo gahunda ya Made In Rwanda rero, hari gahunda y’uko buri Karere mu turere 30 tugize u Rwanda kagomba kujya kagira ibikorwa by’imurikagurisha ririmo ibikorerwa gusa mu Rwanda, Made In Rwanda.

Akarere ka Gasabo kateguye imurikagurisha rya Made In Rwanda 2018, ryabereye muri parking ya Petit Stade i Remera, rikaba ryarabaye iminsi 5 aho insanganyamatsiko yaryo yagiraga iti “Tumenye, Dukunde, Duteze Imbere iby’iwacu” Iki gikorwa cyateguwe n’akarere ka Gasabo ku bufatanye n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’aka karere bibumbiye mu kitwa JADF.

Muri iri murikagurisha rero, abakangurambaga bamaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda bitwa SIHCO (Social Impact & Health Communication Organization) bahawe igihembo cy’indashyikirwa mu gukurura abantu benshi cyane hifashishijwe bwa buryo bwabo bw’ikoranabuhanga n’imodoka bakoresha zinagaragaza amashusho ndetse banakoresheje abahanzi bakunzwe banerekana imipira, ibintu bikunzwe cyane n’abantu b’ingeri nyinshi zitandukanye.

Umwe mu bahanzi aba bakangurambaga ba SIHCO bakoresheje ni Riderman ndetse n’umupira wa Champions League aho Liverpool yacakiranaga na Real Madrid. Ibi bintu byatumye abantu benshi bitabiraga iri murikagurisha bakunda cyane SIHCO dore ko ari abakangurambaga bamaze guca agahigo mu guhugura abantu mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Muri iri murikagurisha rya Made In Rwanda ryateguwe n’akarere ka Gasabo, muri benshi bari baryitabiriye, abakangurambaga ba SIHCO nibo bahembwe banahabwa igikombe nk’ababaye indashyikirwa mu gukora neza muri iri murikagurisha, bagahiga abandi bakaba aba mbere. Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com umwe mu bashinzwe ibikorwa bya SIHCO yatangaje rimwe mu mabanga abahesha kuba indashyikirwa. Yagize ati:

Ubundi rimwe mu bidufasha kuba indashyikirwa ni uko dufite umuyobozi ufite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho. Paul Bakuru afite ubunararibonye mu itumanaho ndetse abigaragariza mu bikorwa byo kwamamaza. Bitewe n’ubuhanga bwe rero, SIHCO ibyungukiramo cyane ko n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bumwifashisha inshuro nyinshi mu bijyanye n’ubukangurambaga.

Yakomeje adutangariza ko uretse uyu muyobozi ufite ubunararibonye kandi, aba bakangurambaga bafite itsinda ry’abakozi bahuza imbaraga bafatanyije na rya huriro rya JADF banafitanye umubano ukomeye mu buryo bw’itumanahop no gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bijya bigaragara ko bibangamira sosiyete nyarwanda mu kurushaho gushyigikira no gusigasira iterambere rirambye.

ImurikagurishaImurikagurisha

SIHCO yashimiwe kuba indashyikirwa mu imurikagurisha rya Made In Rwanda 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND