RFL
Kigali

Bull Dogg na P Fla bashyize hanze indirimbo ‘Niyo number‘ bakoreye muri studio nshya y'i Nyamata-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2018 12:54
0


Mu bihe byatambutse abaraperi bafatwa nka bamwe mu bakomeye igihugu gifite Bull Dogg ndetase na P Fla bakunze kumvikana bashyamirana ku buryo bukomeye ndetse abakurikiranira hafi ibya muzika bagatekereza ko aba bagabo baba barabaye abanzi, icyakora ibi byaje kugenda binyomozwa nab a nyiri ubwite batangaje ko ibyabaye byari ibya muzika.



Kuri ubu aba baraperi basanzwe ari n’inshuti magara bamaze gushyira hanze indirimbo ‘niyo number’ bahuriyemo, iyi ndirimbo ikaba yarakorewe muri Detox Studio ibarizwa mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata, iyi ndirimbo ndetse ikaba yarateguwe ikanakorwa ku gitekerezo cy’abayobozi b’iyi studio.

Bull DoggBull Dogg na P Fla bahuriye mu ndirimbo 'Niyo number'

Detox Studio ni inzu itunganya muzika nshya yubatse mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata iyi ikaba yarubatswe ndetse iyobowe n’umugabo witwa Christian Dushime wanamaze gushyiramo umusore mushya mubyo gutunganya indirimbo z’abahanzi uyu akaba yitwa Danny Beats mu gihe bakiri gushakisha umusore wajya ubafasha mugutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Nyuma yo gufungura iyi studio ndetse kuri ubu bakaba banamaze gushyira hanzer imwe mu ndirimbo za mbere zikorewemo ubuyobozi bw’iyi studio bwo burahamya ko mu minsi iri imbere ubu igitahiwe ari ukuyimurika ku mugaragaro aho banatekereza gukora igitaramo kinini.

Bull DoggDanny Beats umusore mushya muri muzika wasinye muri iyi studio

Umwe mu bayobozi b’iyi studio ya Detox Studio ubwo yaganiraga na Inyarwanda yatangaje ko n'ubwo iyi ndirimbo iririmbyemo Bull Dogg ndetse na P Fla ubundi umushinga nyiri izina ari uwa studio mu rwego rwo gushaka kuzamura izina ryayo ndetse iyi ikaba arinayo ndirimbo ya mbere yasohotsemo nubwo hari izindi nyinshi zakorewemo ziri bujye hanze mu minsi ya vuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA BULL DOGG NA P FLA ‘NIYO NUMBER’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND