Kigali

Ismaila Diarra yabaye umukinnyi wa 4 umaze gutsinda “Hat-trick” muri shampiyona 2017-2018 ubwo Rayon Sports yanyagiraga FC Gicumbi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2018 11:01
0 0 0 0 0 Loading... 0

Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 18 Kamena 2018 ni bwo Ismaila Diarra rutahizamu wa Rayon Sports yinjiraga ku rutonde rw’abakinnyi babashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe (hat-trick). Diarra yabikoze atsinda ibitego bitatu muri bine Rayon Sports yatsinze FC Gicumbi.



Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 33’ gitsinzwe na Christ Mbondy mbere y'uko Ismaila Diarra ashyiramo ikindi ku munota wa 39’. Mbere y'uko bajya kuruhuka, Ismaila Diarra yunzemo ikindi ku munota wa 44’. Mu mpera z’umukino ku munota wa 89’ ni bwo uyu munya-Mali yashyizemo agashinguracumu ahita yuzuza ibitego bitatu anahabwa umupira bakinnye.

Ismaila Diarra 20

Ismaila Diarra yatahanye umupira bakinnye nk'undi mukinnyi wese watsinda ibtego birenze bitatu mu mukino umwe (Hat-Trick)

Ismaila Diarra yatahanye umupira bakinnye nk'undi mukinnyi wese watsinze "Hat-Trick"

Ismaila yaje asanga abandi bakinnyi batsinze ibitego bitatu mu mukino (Hat-trick) barimo; Songa Isaie (Police FC), Shaban Hussein Tchabalala (Rayon Sports) na Francis Moustapha (Kiyovu Sport) uheruka kubitsinda AS Kigali.

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Kwizera Pierrot niwe wari kapiteni muri uyu mukino

Kwizera Pierrot niwe wari kapiteni wa Rayon Sports muri uyu mukino

Ndayisemga Kassim ubu niwe munyezamu wa mbere wa Rayon Sports nyuma yuko Ndayishimiye Eric Bakame yirukanwe

Ndayisemga Kassim ubu niwe munyezamu wa mbere wa Rayon Sports nyuma yuko Ndayishimiye Eric Bakame yirukanwe

Rwatubyaye Abdul (19) mu kirere ashaka umupira

Rwatubyaye Abdul (19) mu kirere ashaka umupira 

Bizimana Abdou umutoza mukuru wa Gicumbi FC ntabwo yahriwe n'umukino w'ijoro

Bizimana Abdou umutoza mukuru wa Gicumbi FC ntabwo yahiriwe n'umukino w'ijoro

Kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 ni bwo Moustapha Francis Umurundi ukinira Kiyovu Sport yatsindaga ibitego bitatu mu mukino (Hat-Trick) ubwo banyagiraga AS Kigali ibitego 4-1 hakinwa umunsi wa 24 wa shampiyona.

Moustapha Francis yafunguye amazamu ku munota wa 32’ aza kwiyongeza igitego cya kabiri ku munota wa kabiri wiyongeraga ku minota 45’ y’igice cya mbere (45+2’). Igitego cya gatatu yagitsinze ku munota wa 65’ w’umukino. Igitego cya kane cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku munota wa 49’ mu gihe Ndarusanze Jean Claude yatsinze igitego cy’impozamarira cya AS Kigali ku munota wa 52’.

Moustapha Francis ahabwa umupira bakinnye

Moustapha Francis yatsinze "Hat-Trick" afasha Kiyovu Sport kunyagira AS Kigali

Moustapha Francis yahise yuzuza umubare w’abakinnyi batatu (3) bamaze gutsinda ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino wa shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2017-2018 ahita anatahana umupira (Ballon) bakinnye nk’ishimwe. Kuri ubu yahise yuzuza ibitego umunani (8) muri shampiyona.

Songa Isaie Umunyarwanda ukinira ikipe ya Police FC ni we wabimburiye abandi tariki 22 Ukwakira 2017 ubwo yatsindaga ibitego bitatu (Hat-Trick) mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona ubwo Police FC yanyagiraga Amagaju FC ibitego 4-1 ku kibuga cya Kicukiro.

Songa Isaie yafunguye amazamu ku munota wa mbere (1’), ashyiramo ikindi ku munota wa 18’, aza gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 54’ w’umukino. Igitego cyabaye icya kabiri mu mukino cyatsinzwe na Mwizerwa Amin ku munota wa 3’ w’umukino.

Songa Isaie yatsinze “hat-trick” afasha Police FC kunyagira Amagaju FC-AMAFOTO

Songa Isaie rutahizamu wa Police FC umwe mu bamaze gutsinda "Hat-Trick"

Igitego cy’impozamarira cy'Amagaju FC cyatsinzwe na Ndizeye Dieudonne ku munota wa 75’ bivuye mu ishoti rikomeye yateye Nzarora Marcel akabura uko abyifatamo.

Shaban Hussein Tchabalala rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports nawe yakoze aka gahigo ubwo banyagiraga Bugesera FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wakiniwe kuri sitade ya Kigali tariki 28 Mata 2018.

Shaban Hussein Tchabalala yujuje ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino mu minota 70’ (13’, 18’ na 70’). Ibindi byari bimaze gutsindwa na Ismaila Diarra muri iyo minota (5', 59').

Shaban Hussein Tchabalala yatahanye umupira bakinnye

Shaban Hussein Tchabalala nawe yamaze gutsinda "Hat-Trick"

Bugesera FC basoje umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko Niyonkuru Radjou yahaboneye ikarita itukura yabyawe n'amakarita abiri y'umuhondo yabonye mu mukino.

Iyo urebye iyi mikino yose yabonetsemo umukinnyi watsinze ibitego bitatu ari umwe, usanga yose yaraberaga mu mujyi wa Kigali yewe bikaba ku mukinnyi w’ikipe yakiriye umukino. Mu bakinnyi bane (4) bamaze kugera kuri aka gahigo, babiri muri bo ni Abarundi (Shaban Hussein Tchabalala na Francis Moustapha) n’Umunyarwanda umwe (Songa Isaie) n’umunya-Mali umwe (Ismaila Diarra).

Urutonde rw'abafite ibitego byinshi:

1.Ndarusanze J. Claude (AS Kigali) 12

2.Hakizimana Muhadjiri (APR Fc) 11

3.Wayi Yeka (Musanze Fc) 10

4.Orotomal Alex (Sunrise Fc) 10

5.Songa Isaie (Police Fc) 9

6.Mustafa Francis (SC Kiyovu) 8

7.Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 8

8.Bahame Arafat (Marines Fc) 8

9.Ndayishimiye Antoine (Police Fc) 8

10.Hussein Shaban (Rayon Sports) 7

11.Mutebi Rashid (Mukura VS) 7

12.Bigirimana Issa (APR FC) 7

13.Munezero Dieudonne (Amagaju Fc) 7





Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2018 Inyarwanda Ltd
RSS