RFL
Kigali

Nkusi Arthur akubutse Tanzania aho yataramiye mu gitaramo cy’urwenya cyahuje ibyamamare mu karere-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2018 10:34
0


Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo mu gihugu cya Tanzania habaye igitaramo cyiswe Eid Commedy Special ahari hataramiye abanyarwenya banyuranye b’ibyamamare mu karere, aha ni ho Nkusi Arthur yataramiye ari 'kumwe nabandi nka Alex Muhangi, Dogo Pepe,Coy Mzungu na Chipukeezy.



Iki gitaramo Nkusi Arthur aherutse gukorera muri Tanzania cyabereye muri National Museum Theatre ku wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018. Nkusi Arthur yabwiye Inyarwanda.com ko kimwe mu byamushimishije ari uko iki gitaramo kitabiriwe n’umubare munini w’abanyarwanda baba muri Tanzania ndetse ngo na nyuma y’igitaramo akaba yaragize amahirwe yo guhura nabo bakaganira.

Iki gitaramo cyateguwe na Captain Khalid umunyarwenya wo muri Tanzania kitabiriwe n'abanyarwenya bakomeye barimo Alex Muhangi wo muri Uganda, Dogo Pepe wo muri Tanzania, Coy Mzungu wo muri Tanzania Chipukeezy wo muri Kenya. Iki kikaba kibanjirije ikindi gitaramo cy’urwenya Nkusi Arthur nawe yateguye hano mu Rwanda iki kikaba Seka Live igiye kuba iya kane.

Igitaramo cya Seka Live igiye kuba ku nshuro ya kane yatumiwemo abanyarwenya banyuranye barimo Alex Muhangi wo muri Uganda,Pablo wo muri Uganda ndetse na Herve wo mu Rwanda aha hakaziyongeraho Nkusi Arthur utegura iki gitaramo ndetse na Ragga Dee umunyamuziki w’umunyabigwi muri Uganda. Iki kikazaba tariki 1 Nyakanga 2018 muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira azaba ari 5000frw mu myanya isanzwe na 10000frw mu myanya y’icyubahiro.

Nkusi ArthurNkusi ArthurNkusi ArthurNkusi Arthur ubwo yasetsaga abantu muri TanzaniaNkusi ArthurCaptain Khalid arinawe nyiri iki gitaramoNkusi ArthurAlex Muhangi muri iki gitaramoNkusi ArthurNkusi Arthur ari gutegura igitaramo cya Seka Live igiye kuba ku nshuro ya kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND