RFL
Kigali

VIDEO:Saidi ukora ubufindo bwo guhekenya inzembe no kurya umuriro agacira imisumari yemeza ko ‘na Yesu yari magie’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/06/2018 19:52
1


Saidi Niyitunga wiyita The Black akora ubufindo avuga ko yigiye mu gihugu cya Tanzania, ku myaka ye 36 avuga ko yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 6. Yavuze ko imbaraga ze ngo ‘zikomoka ku Mana’ ndetse ngo ‘na Yesu yari magie’



Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18/06/2018 ni bwo Saidi Niyitung yatungutse aho Inyarwanda.com ikorera. Akihagera, yavuze ko agenzwa no kubwira abanyarwanda ko akiriho ndetse akomeje ibikorwa bye by’ubufindo. Abajijwe agashya yaba afite yavuze ko arya umuriro agacira imisumari ariko abari aho babigira urwenya bibaza ko bidashoboka.

KANDA HANO UREBE UYU MUSORE AMIRA UMURIRO AGACIRA IMISUMARI:

Yahise akuramo ikibiriti atangira kwerekana uburyo ibyo avuze bishoboka ndetse ngo hari n’ibindi byinshi ajya akora birimo kurya umuti w’inkweto benshi bita cirage (Soma Siraje) ndetse akanywa na kanta bashyira mu musatsi ariko ntibigire icyo bimutwara, ni mu gihe ibi bintu bisanzwe bizwiho kuba byahitana ubikojeje mu nda cyangwa bikamutera ubundi burwayi bukomeye.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Saidi Niyitunga yagaragaje ubu bufindo bwe. Saidi yavuze ko imbaraga akoresha akora ibyo akora azikomora ku Mana ndetse ngo na Yesu yari magie. Ibi bihabanye n’ibyo benshi bareba magie bakunze kugarukaho bahamya ko yaba ikomoka ku mbaraga z’umwijima. 

KANDA HANO UREBE UYU MUSORE AMIRA UMURIRO AGACIRA IMISUMARI:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bahati jossam4 years ago
    Murakoze kutugezaho iyi nkuru nziza cyane,mwamfasha kubona number ya Saidi ko nyikeneye cyane? Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND