Muri iyi myaka ya vuba ahabera ibitaramo cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi usanga haba hari abasore b’ibigango bashinzwe gucunga umutekano, aba basore magingo aya bamaze kwibumbira mu mashyirahamwe gusa irisa niryabimburiye ayandi ni irya B KGL, impamvu nyamukuru yatumye tuganira n’umuyobozi waryo.
Uyu mugabo avuga ko batangiye aka kazi mu mwaka wa 2011 iki gihe bakaba barabikoraga badatekereza ko byazaba umwuga cyangwa akazi bakora ariko aho bigeze bakaba bamaze kubona ko ari akazi gashobora gutunga umuntu ndetse akabaho neza arinayo mpamvu bibumbiye mu mashyirahamwe kugira ngo bafashanye kongera ubumenyi ndetse banisugane mu gutezanya imbere.
Kanimba Boss umuyobozi mukuru wa B KGL atangaza ko mu itangiriro hari imbogamizi bakundaga guhura nazo mu kazi kabo nubwo magingo zisa naho zigenda zigabanuka, uyu mugabo yatangaje ko aka kazi ari akazi keza mu gihe ugakora aba afite ukwihangana ndetse no kumvikana nabo mukorana, uyu ahamya ko aka ari akazi keza kiandi katunga umuntu wese ubyifuza.
Bamwe mu basore bacungaga umutekano muri B KGL
Uyu muyobozi wa B KGL yabwiye Inyarwanda.com ko usibye gukora mu bitaramo aba basore bajya bakora akandi kazi yaba mu bukwe, mu birori binyuranye ariko nanone bakaba bashobora no gucungira umutekano abantu ku giti cyabo mu gihe babyifuza.
TANGA IGITECYEREZO