RFL
Kigali

Ikiganiro n'umuyobozi wa B KGL kompanyi y'abasore b'igigango bacungira abantu umutekano –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2018 15:34
2


Muri iyi myaka ya vuba ahabera ibitaramo cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi usanga haba hari abasore b’ibigango bashinzwe gucunga umutekano, aba basore magingo aya bamaze kwibumbira mu mashyirahamwe gusa irisa niryabimburiye ayandi ni irya B KGL, impamvu nyamukuru yatumye tuganira n’umuyobozi waryo.



Uyu mugabo avuga ko batangiye aka kazi mu mwaka wa 2011 iki gihe bakaba barabikoraga badatekereza ko byazaba umwuga cyangwa akazi bakora ariko aho bigeze bakaba bamaze kubona ko ari akazi gashobora gutunga umuntu ndetse akabaho neza arinayo mpamvu bibumbiye mu mashyirahamwe kugira ngo bafashanye kongera ubumenyi ndetse banisugane mu gutezanya imbere.

Kanimba Boss umuyobozi mukuru wa B KGL atangaza ko mu itangiriro hari imbogamizi bakundaga guhura nazo mu kazi kabo  nubwo magingo zisa naho zigenda zigabanuka, uyu mugabo yatangaje ko aka kazi ari akazi keza mu gihe ugakora aba afite ukwihangana ndetse no kumvikana nabo mukorana, uyu ahamya ko aka ari akazi keza kiandi katunga umuntu wese ubyifuza.

B KGLBamwe mu basore bacungaga umutekano muri B KGL

Uyu muyobozi wa B KGL yabwiye Inyarwanda.com ko usibye gukora mu bitaramo aba basore bajya bakora akandi kazi yaba mu bukwe, mu birori binyuranye ariko nanone bakaba bashobora no gucungira umutekano abantu ku giti cyabo mu gihe babyifuza.

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI WA B KGL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    bavandi ndumunyarwanda ukunda umuziki nyarwanda ark aba basore barakabije guhohotera abantu mubyukuri imbaraga bafite sizo kwica abantu nizo kurinda umutekano ababasore bari bishe umuntu ihuyer uwo bita boss gucunga umutekano sukwica abantu reta umubyeyi wacu turatabaza kuko bitabaye babatoze uko ba rinda abantu kuko birarenze umuntu ungana kuri gukubita umuntuufite ibiro 50 birabaje ntabunyamwunga bafite kubwajye reta yabahagarika police irahari murakoze
  • cena5 years ago
    mubabwire bajye banakora sport za abdomen ndabona bafite utudigi





Inyarwanda BACKGROUND