RFL
Kigali

Nta ngamba zihuse kandi zishyirwa mu bikorwa ubushyuhe bw’isi buziyongeraho 1.5 C–LONI

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/06/2018 18:50
0


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije riraburira ko ingamba zihuse kandi zihamye arizo zishobora kugabanya ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku isi ,ntibuzarenze ikigero cya 1.5 C mu mwaka wa 2040.



Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije ndetse n’ibihugu bihuriye ku mushinga wo kubungabunga ikirere, baraburira ko ubushyuhe bushobora kwiyongera kurusha uko byari byitezwe. Uyu muryango uvuga ko kuri ubu ibihugu byirengagije ko ikirere kiri kwangirika bigakomeza kohereza ibyuka  bigihumanya.

Abashakashatsi bakoze iyi  raporo nshya yerekana uko ikirere gikomeje kwangirika bavuga ko igihe kigeze ngo ukuri kujye hanze, isi igire icyo ikora ku kigero kiri hejuru cy’ibyuka bikomeje koherezwa mu kirere. Iyi raporo igaragaza ko ibyuka byoherezwa mu kirere nibikomeza ku kigero biriho ubushyuhe buziyongera hejuru y’ikigero cya 1.5 C mu mwaka wa 2040.

(Photo: Tom Wang/Shutterstock)

Ubutayu bwongerwa n'ubushyuhe bukomeje kwiyongera

Hagati aho umuryango w’abibumbye ugira inama ibihugu kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa byagabanya ibyuka yifitemo ikinyabutabire cya carbone mu kirere nko gutera ibiti byinsi ari nako hashakishwa ubundi buryo bwo gushakamo ibicanwa iruhande rwo gucana inkwi, amakara no gucukura peretoli.

Amasezerano yo guhangana n’iyangirika ry’ikirere yiswe ay’i Paris yasinyweho na Leta 200 mu mwaka wa 2015, ashyiraho uburyo bwo kugabanya ubushyuhe ku isi ku buryo bwiyongera nibura munsi ya 2C, ni amasezerano agena ko buri gihugu cyayasinye kigomba kugabanya ibyatuma ikirere cyangirika.

Icyakora nyuma y’imyaka 2 Donald Trump atorewe kuyobora keta zunze ubumwe z’Amerika yateye utwatsi iby’aya masezerano avuga ko igihugu cye kizakomeza gucukura peteroli nta nkombi. Kuri ubu ubushyuye ku isi bwiyongera ku kigero cya 1C, mu gihe mu myaka 10 ishize ubu bushyuhe bwiyongeraga ku kigero cya 0.2 C gusa.

Source:The independent.co.uk

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND