RFL
Kigali

Hatahuwe amafoto y’igihe hafatwaga amashusho y’indirimbo ya Yvan Buravan na Se, mu minsi mike indirimbo irajya hanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2018 13:12
1


Mu minsi ishiuze byaravuzwe ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda ko Yvan Buravan agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya ari kumwe na Papa we, kuri ubu umushinga w’iyi ndirimbo uri kugana ku musozo aho ndetse amakuru ava imbere muri New Level ari uko indirimbo igomba kujya hanmze muri iki cyumweru twamaze gutangira.



Iyi ndirimbo nshya ya Yvan Buravan igomba gusohokana n’amashusho yayo irajya hanze nyuma yahoo bavuye muri Tanzania kuyifatira amashusho, aha Yvan Buravan akaba yari yajyanye n’umubyeyi we, twifuje kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo nshya ya Yvan Buravan na papa we adutangariza ko nta byinshi ari buyivugeho ahubwo byinshi azabitangaza nyuma yuko igiye hanze dore ko aricyo cyifuzo cy’uyu mubyeyi wa Yvan Buravan.

BuravanIndirimbo irajya hanze mu minsi ya vuba

Iyi ndirimbo izaba yitwa ‘Garagaza’ nkuko bigaragara ku ifoto yo kuyiteguza abantu, aha bakaba batangaje ko ari indirimbo ya Yvan Buravan na Dad bisobanuye Yvan Buravan na Papa we. Buravan nkuko yabyitangarije ngo niwe wateye intambwe yo gusaba umubyeyi we Burabyo Michael ko bakorana indirimbo nawe arabimwemerera, iyi ikaba ari indirimbo yakozwe na Producer Bob mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh wayakoreye muri Tanzania.

 BuravanBuravanBuravanBuravan na Papa we bafata amashusho y'iyi ndirimbo yabo nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ariko se biriya bintu yishyize ku mutwe nibiki





Inyarwanda BACKGROUND