RFL
Kigali

Gasore Serge yishimiye uko 20 Km de Bugesera 2018 yagenze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/06/2018 12:46
0


Gasore Serge nyiri akaba n’umuyobozi w’ikigo “Gasore Serge Foundation” avuga ko irushanwa rya 20 Km de Bugesera 2018 ryagenze neza arebye uburyo ryari riteguye nuko ryarangiye. Ni nyuma yaho ku nshuro ya kane byagaragaye ko ibihembo byazamutse ndetse n’ubwitabire bukaba bwari bwisumbuye.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’iri rushanwa, Gasore Serge yavuze ko yishimiye ko abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bari bazindutse baza gushyigikira irushanwa, bityo ko ari bimwe mu bizatuma irushanwa rikomeza kugira agaciro no gutera imbere.

“Muri iri rushanwa twabonyemo ibihe bidasanzwe , ibihembo uyu mwaka byarazamutse, inzego za leta zari zihari kuva kuri minisitiri kugeza kuri guverineri.  Nta byera ngo de ariko njyewe nkurikije uko byagenze, ndishimye kuko nta muntu wigeze akora impanuka, ntabwo abantu bigeze bayoba ngo bace umuhanda utariwo , nta muntu barenganyije mu gutanga amanota, abantu bose bahembwe “. Gasore Serge

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

Gasore Serge washinze akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

guverineri w'intara y'iburasirazuba nawe yasiganwe mu bilometero bitatu

Mufurukye Fred guverineri w’intara y’iburasirazuba yavuze ko ashimira buri umwe witanze ngo 20 Km de Bugesera ibe yaravuye ku rwego ruto yari iriho ikaba igeze aho iba irushanwa ryagira agaciro ko kuzaba mpuzamahanga.

“Ndashimira buri umwe wafatanyije n’abandi ngo iri rushanwa rigende neza. Ikintu navuga nuko ibintu byakozwe hano ubona byaratwaye amafaranga. Ariko ntabwo ari menshi urebye uburyo biteguye kuko habayeho guhuza imbaraga zitandukanye. Reka dushimire buri rwego rwagize uruhare hano. Biraduha isomo ryo guhuza imbaraga. Duhuze imbaraga twubake igihugu cyiza twifuza”. Mufurukye Fred

Nyamata

Mufurukye Fred guverineri w'intara y'iburasirazuba nawe yasiganwe mu bilometero bitatu

Gasore Serge yakomeje avuga ko iri rushanwa ryashyizweho kugira ngo bafatanye n’akarere kugira ngo hagende habaho ubukangura mbaga ku nsanganya matsiko ziba zigezweho mu gihugu.

“Ni irushanwa ngaruka mwaka ry’ibilometero 20, turifatanya n’akarere buri gihe. Tukibanda ku nsanganya matsiko ziba zigezweho icyo gihe. Uyu mwaka twarimo turwanya ibiyobya bwenge, kurwanya inda zitateguwe no kurwanya ruswa. Mwabonye ko hari hari ibigo nka RBC, Akarere batanze ubutumwa bwo kurwanya ruswa n’inda zitateguwe”. Gasore Serge

Ku ruhande rw'abakinnyi, Nyirarukundo avuga ko kandi iri rushanwa ryakuruye umubare munini w’abakobwa kimwe mu bibazo bikunze kubaho mu marushanwa atandukanye. Uyu mukobwa uheruka kwegukana umudali muri Kigali International Peace Marathon 2018 avuga ko  20 Km de Bugesera ituma haboneka impano zikomeye kuko haba harimo abana bakiri bato.

Hitimana Noel yabwiye abanyamakuru ko kuri iyi nshuro yabonye irushanwa rifite itandukaniro rikomeye cyane mu bihembo bitewe n'uko abaterankunga biyongereye. “Agashya kabayemo ni uko bongereye abaterankunga, umwaka ushize ntabwo ari uku byari bimeze ariko ubu byari bimeze neza. Ni ibintu bidutera imbaraga kuko uba usiganwa uzi ko gutwara irushanwa bifite agaciro kari hejuru”. Hitimana

Muri 20 Km de Bugesera 2018, Nyirarukundo Salome na Hitimana Noel ba APR AC nib o batwaye ibihembo bikuru birimo ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200.000 FRW) n’itike y’indege izabajyana i Dubai.

Muhitira Felicien bita Magare yaje ku mwanya wa gatatu inyuma ya Sugira James

Muhitira Felicien bita Magare yaje ku mwanya wa gatatu inyuma ya Sugira James

Salome Nyirarukundo yarahageze asubira inyuma kwakira Yankurije Marthe

Salome Nyirarukundo yarahageze asubira inyuma kwakira Yankurije Marthe

Salome Nyirarukundo yarahageze asubira inyuma kwakira Yankurije Marthe

Salome Nyirarukundo yarahageze asubira inyuma kwakira Yankurije Marthe bakinana mu ikipe ya APR AC

Nyirarukundo Salome usanzwe asiganwa mu ntera ndende cyane muri metero ibihumbi icumi (10.000 m) n’igice cya marato (21 Km), muri iri siganwa yahatanaga muri kilometero 40 (40Km). Iyi ntera yayikoze mu gihe kingana n’isaha imwe, iminota icumi n’amasegonda 21 (1h10’21”).

Muri uru rugendo rwavaga kuri La Palisse Hotel Nyamata bagana ku Kahembe bakongera bakagaruka kuri La Palisse ahangana na kilometero 20 (20 Km). Nyirarukundo Salome yaje akurikiwe na Yankurije Marthe nawe wa APR AC wakoresheje 1h10’32” , Ishimwe Beathe (NAS) akoresha 1h16’32” naho Niragire Vivine aza ku mwanya wa kane akoresheje 1h39’50”.

uri iki cyiciro cy’intera ya kilometero 20 basiganwa ku maguru, Hitimana Noel yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 58’ n’amasegonda 25 (58’25’). Sugira James wa Mountain Classic yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 58’28”, Muhitira Felicien bita Magare aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 58’46” naho Potien Ntawuyirushintege (APR AC) aba uwa kane akoresheje 59’34”.

Mutabazi Richard umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko irushanwa rya 20 Km de Bugesera 2018 ryabaye ryiza kandi ko nshuro yaryo ya kane rimaze kuzamuka ku buryo ubutaha rizaba ryiza kurushaho.

“Ni ibyishimo kuba twakoze iki gikorwa gishamikiyeho ibindi. Twateguye iki gikorwa ku ruhembe hari Gasore Serge Foundation kandi turishimye ku musaruro wavuye mu bufatanye. Twahsemo ko twakangurira urubyiruko kwirinda ibyobyabwenge, inda zitateguwe na ruswa muri gahunda yo kugira ngo tugire umuryango nyarwanda uri mu nzira iboneye. Iki gikorwa ni ngaruka mwaka, cyamaze kuba ngaruka mwaka ahubwo kizakomeza kurushaho kuba cyiza kurushaho”. Mutabazi Richard

Mutabazi Richard umuyobozi w'Akarere ka Bugesera

Mutabazi Richard umuyobozi w'Akarere ka Bugesera ageza ubutumwa ku bitabiriye irushanwa

Mu bindi bihembo bitari bisanzwe muri 20 Km de Bugesera zabanje, abana babaye aba mbere mu ntera ya kilometero umunani  (8 Km) mu bahungu n’abakobwa,  barahembwe ariko banemererwa ibisabwa byose bizatuma bajya mu mwiherero mu gihugu cya Kenya aho bazajya kwtoza umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru.

Agaruka ku burambe n’agaciro k’irushanwa ndetse n’ibyo bateganya mu myaka iri imbere. Gasore Serge yavuze ko umwaka utaha hazongerwa umubare w’abana bazajya muri Kenya kuko ngo abana yatoje abavanye mu marushanwa yo mu muhanda baje kumwigaragariza bakaza mu bana batanu ba mbere.

Manizabayo Magnifique (wambaye umweru) yazamukiye muri 20 Km de Bugesera kuri ubu akinira ikipe ya Muhazi Cyling Club

Manizabayo Magnifique yazamukiye muri 20 Km de Bugesera kuri ubu akinira ikipe ya Muhazi Cyling Club

Umuziki wari wose

Umuziki wari wose mu itangwa ry'ibihembo

Muramira Regis umunyamakuru wa City Radio nawe yasiganwe mu bilometero umunani yushimisha

Muramira Regis umunyamakuru wa City Radio nawe yasiganwe mu bilometero umunani yushimisha

Itangwa ry'ibihembo

Ibihembo byatanzwe

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

Nyamata

Nyamata

Itangwa ry'ibihembo

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND