RFL
Kigali

Paul McCartney na Blake Shelton bavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/06/2018 9:46
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 25 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Kamena, ukaba ari umunsi w’169 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 196 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1858: Umushakashatsi w’umwongereza Charles Darwin yahawe urupapuro rumwemerera gushyira hanze ubushakashatsi bwe ku nkomoko n’iterambere ry’ikiremwa ku isi (Darwin’s Evolution Theory).

1953: Mu gihugu cya Misiri, imyigaragambyo yari imaze umwaka iba, yasojwe hahiritswe ingoma y’ubwami bwa Muhammad Ali hashyirwaho  Repubulika ya Misiri, gitangira kuyoborwa na perezida.

1994: Abantu 6 barapfuye abandi 5 brakomereka, ubwo baterwaga n’abantu bo mu gatsiko ka UVF, aho bari bari kurebera umukino w’igikombe cy’isi mu gace ka Loughinisland mu majyaruguru y’igihugu cya Ireland.

Abantu bavutse uyu munsi:

1936: Barack Obama, Sr., umunyakenya, akaba ari se w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.

1942: Thabo Mbeki, wabaye perezida wa 23 wa Afurika y’epfo yabonye izuba.

1942: Paul McCartney, umuhanzi akaba n’umunyamuziki w’umwongereza wamenyekanye cyane mu itsinda rya The Beatles yabonye izuba.

1946: Fabio Capello, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1957: Miguel Ángel Lotina, umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1964Uday Hussein, umunya-Iraq akaba yari umuhungu wa Saddam Hussein nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2003.

1975: Jamel Debbouze, umukinnyi wa filime zisekeje w’umufaransa ukomoka mu gihugu cya Maroc, yabonye izuba.

1976: Blake Shelton, umuhanzi wo mu njyana ya Country akaba n’umucuranzi nibwo yavutse

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe irya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2011: Frederick Chiluba, wabaye perezida wa 2 wa Zambiya yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo guharanira ishema ku bantu barwaye indwara yo kwigunga (Autistic Pride Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND