RFL
Kigali

PGGSS8: Bruce Melody yanenze ku mugaragaro abahanzi bagenzi bagura abafana-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2018 8:14
1


Muri iyi minsi abahanzi icumi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani bakomeje ibitaramo byo kwiyereka abakunzi babo arinako bahatanira imbere y’abagize akanama nkemurampaka, icyakora muri iri rushanwa buri muhanzi aba akora uko ashoboye ngo yemeze abagize akanama nkemurampaka.



Ibi rero rimwe na rimwe hari igihe abahanzi usanga bagiye gushaka izindi mbaraga z’abafana zirenze izo basanganywe, bituma hari abahanzi bishyura abafana ngo igihe baba bagiye ku rubyiniro baze kubafana bityo abagize akanama nkemurampaka babashe kubona ko uwo muhanzi afite abafana benshi mu rwego rwo kwiyongerera amanota.

REBA HANO UKO UYU MUHANZI YITWAYE I HUYE

PGGSS8Bruce Melody i Huye

Iyi ngeso yakunze kunengwa cyane nabakurikiranira hafi ibya muzika kuri ubu na Bruce Melody yamaze kwiyongera mu mubare w’abanenga ingeso yo kugura abafana yari imaze igihe isa niyeze mu bahanzi ba hano mu Rwanda. Uyu muhanzi yatangiye abazwa n’umunyamakuru niba we atajya agura abafana, aha Bruce Melody yabihakanye atangaza ko adashobora kugura abafana cyane ko hari byinshi aba yabahaye birimo indirimbo nziza ku buryo yumva atagura abafana.

Aha yahise abazwa n’umunyamakuru niba anenga uwaba abikora, aha Bruce Melody yagize ati” Niba hari umuhanzi ugura abafana njye ndamunenga…”. Twibukiranye ko Bruce Melody ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya munani.

REBA HANO IBYO BRUCE MELODY YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO YAKOREYE I HUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john5 years ago
    tubibutse ko muri ikinyamakuru cyandika mutari television





Inyarwanda BACKGROUND