RFL
Kigali

Nyirarukundo Salome na Hitimana Noel ni bo batwaye ibihembo bikuru muri 20 Km de Bugesera 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/06/2018 20:34
1


Kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018 ubwo hakinwaga irushanwa ngaruka mwaka rya 20 Km de Bugesera 2018, Nyirarukundo Salome umukinnyi w’ikipe ya APR AC na mugenzi we Hitimana Noel ni bo batwaye ibihembo bikuru binarimo itike y’indege izabajyana i Dubai ku mugabane wa Aziya.



Nyirarukundo Salome usanzwe asiganwa mu ntera ndende cyane muri metero ibihumbi icumi (10.000 m) n’igice cya marato (21 Km), muri iri siganwa yahatanaga muri kilometero 20 (20Km). Iyi ntera yayikoze mu gihe kingana n’isaha imwe, iminota icumi n’amasegonda 21 (1h10’21”).

Muri uru rugendo rwavaga kuri La Palisse Hotel Nyamata bagana ku Kahembe bakongera bakagaruka kuri La Palisse ahangana na kilometero 20 (20 Km). Nyirarukundo Salome yaje akurikiwe na Yankurije Marthe nawe wa APR AC wakoresheje 1h10’32” , Ishimwe Beathe (NAS) akoresha 1h16’32” naho Niragire Vivine aza ku mwanya wa kane akoresheje 1h39’50”.

Nyirarukundo Salome wabaye uwa mbere mu bakobwa yavuze ko iri rushanwa ryitabiriwe cyane bitewe nuko ryateguwe neza bityo n’abafana bakaba bari benshi ku mihanda kandi ko mu nzira nta muntu wayobye.

Nyirarukundo avuga ko kandi iri rushanwa ryakuruye umubare munini w’abakobwa kimwe mu bibazo bikunze kubaho mu marushanwa atandukanye. Uyu mukobwa uheruka kwegukana umudali muri Kigali International Peace Marathon 2018 avuga ko  20 Km de Bugesera ituma haboneka impano zikomeye kuko haba harimo abana bakiri bato.

Nyirarukundo Salome ahagera

Nyirarukundo Salome ahagera

Nyirarukundo Salome ahagera 

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo yitabiriye iri rushanwa

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo yitabiriye iri rushanwa

Uko bakurikiranye bakurikira Nyirarukundo Salome (1)

Uko bakurikiranye bakurikira Nyirarukundo Salome (1)

Niragire Vivine wa APR AC yafashe umwanya wa 4

Niragire Vivine wa APR AC yafashe umwanya wa 4

Vivine yabaye uwa 4

Vivine Niragire wa APR AC yabaye uwa 4

Yankurije Marthe  yabaye uwa kabiri inyuma ya Nyirarukundo Salome

Yankurije Marthe  yabaye uwa kabiri inyuma ya Nyirarukundo Salome

Muri iki cyiciro cy’intera ya kilometero 20 basiganwa ku maguru, Hitimana Noel yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 58’ n’amasegonda 25 (58’25’). Sugira James wa Mountain Classic yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 58’28”, Muhitira Felicien bita Magare aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 58’46” naho Potien Ntawuyirushintege (APR AC) aba uwa kane akoresheje 59’34”.

Hitimana Noel (1), Sugira James (2) na Muhitira Felicien (3)

Hitimana Noel (1), Sugira James (2) na Muhitira Felicien (3)

Nyirarukundo Salome na Hitimana Noel bahize abandi mu bilometero 20 (20Km) bahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200.000 FRW) banahabwa itike y’indege izabajyana i Dubai bakararayo. Abandi bagiye bahabwa amafaranga bitewe n’umwanya bajeho. Uwa Gatatu yahabwaga ibihumbi 150 mu gihe uwa Kane yafataga 100, uwa gatanu agahabwa ibihumbi 80 naho uwa Gatandatu agahabwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’iyi ntera ya kilometero 20, hari icyiciro cy’indi cyo guhatana mu ntera ya kilometero umunani (8Km). Mu bahungu, Nizeyimana Sylvain (Nyamasheke) yabaye uwa mbere, Nkejumuto Ildephonse (Ntarama AC) aba uwa kabiri, Nzayisenga Epimaque (3, Ntarama AC), Bakunzi Epaphrodite (4, Kamonyi), Amani Sylvain (5) mu gihe Shumbusho Geofrey yabaye uwa gatandatu (6).

Mu bakobwa mu ntera ya kilometero umunani (8km), Ibishatse Ange  (Mountain Classic) yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 29’54”, Niyirora Primitive (NAS) aba uwa kabiri akoresheje 30’30”, Mutuyimana Epiphanie (Muntain Classic) aba uwa gatatu akoresheje 30’58” .

Uko abakobwa bakurikiranye muri km 8

Uko abakobwa bakurikiranye muri km 8

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, bakoraga intera ya kilometero 40 (40Km).  Mu bahungu, umudali wa Zahabu watwawe na Kayumba Jerome w’imyaka 18 uvuka mu Karere ka Nyabihu kuko yakoresheje iminota 55 n’amasegonda 59” (55’59”). Ndayambaje Djuma (Nyabihu) yamuje inyuma akoresheje 56’19”, Bizimana Theogene (Muhanga) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 56’22”, Rushigajiki Innocent (Bugesera) aza ku mwanya wa kane akoresheje 56’22”, Olivier Hakuzimana (Gisagara) aza ku mwanya wa gatanu akoresheje 56’24” naho Twizere Frank (Bugesera) aza ku mwanya wa gatandatu akoresheje 56’46”.

Mu bakobwa, Ntakirutimana Marthe wavutse mu 2003 ukomoka mu Karere ka Bugesera, yahize abandi mu ntera ya kilometero 40 akoresheje 1h05’58” aza akurikiwe na Manishimwe Jeannette (Gisagara) wakoresheje 1h09’16”, Nzayihiki Skolastique (Bugesera) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h11’55’’ , Mutuyimana Jeannette (Gisagara) aza ku mwanya wa kane akoresheje 1h15’30”, Iteka Angele (Bugesera) yafashe umwanya wa gatanu akoresheje 1h18’33” naho Amariza Divine (Bugesera) akoresha 1h21’52’ bimushyira ku mwanya wa gatandatu.

Abanyeshuli bitwaye neza bahawe inyakira mashusho

Abanyeshuli bitwaye neza bahawe inyakira mashusho

Mutabazi Richard umuyobozi w;Akarere ka Bugesera

Mutabazi Richard umuyobozi w;Akarere ka Bugesera

Mutabazi Richard umuyobozi w'Akarere ka Bugesera uzi akanakunda siporo

Gasore Serge yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ryabaye ryiza guhera ku bwitabire bw’abayobozi mu nzego zitandukanye. Mu rwego rwa tekinike, Gasore avuga ko nta kibazo na kimwe kigeze kivuka ngo wenda abakinnyi babe bayoba. Uyu mugabo avuga ko muri rusange hitabiriye abakinnyi bari hagati ya 1800-2000.

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

Gasore Serge washinze akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

Itsinda ry'abakorera siporo muri La Palisse Hotel i Nyamata batanze inka eshati za kijyambere muri gahunda yo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu 1994

Itsinda ry'abakorera siporo muri La Palisse Hotel batanze inka eshatu (3) za kijyambere muri gahunda yo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Inka zatanzwe

Inka zatanzwe

Imiryango itatu yahawe inka

Imiryango itatu yahawe inka 

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura Abayobozi mu nzego zitandukanye

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu itangizwa ry'irushanwa

Abana bakiri bato nibo baba biganje mu irushanwa kuko ariho hava abafite impano

Abana bakiri bato nibo baba biganje mu irushanwa kuko ariho hava abafite impano

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura rinazana uburyohe 

Hitimana Noel yabaye uwa mbere

Hitimana Noel yabaye uwa mbere

Hitimana Noel yabaye uwa mbere

Hitimana Noel yabaye uwa mbere

Hitimana Noel yabwiye abanyamakuru ko kuri iyi nshuro yabonye irushanwa rifite itandukaniro rikomeye cyane mu bihembo bitewe n'uko abaterankunga biyongereye. “Agashya kabayemo ni uko bongereye abaterankunga, umwaka ushize ntabwo ari uku byari bimeze ariko ubu byari bimeze neza. Ni ibintu bidutera imbaraga kuko uba usiganwa uzi ko gutwara irushanwa bifite agaciro kari hejuru”. Hitimana

Sugira James yabaye uwa kabiri

Sugira James yabaye uwa kabiri

David Bayingana umunyamakuru wa Radio &TV10 niwe wari umushushyarugamba

David Bayingana umunyamakuru wa Radio &TV10 ni we wari umushushyarugamba

umuyobozi w'umurenge wa Ntarama akurikiye irushanwa

Mukantwari Beltride (Hagati) umuyobozi w'umurenge wa Ntarama akurikiye irushanwa 

 Manizabayo Magnifique (wambaye umweru) yazamukiye muri 20 Km de Bugesera kuri ubu akinira ikipe ya Muhazi Cyling Club

Manizabayo Magnifique (wambaye umweru) yazamukiye muri 20 Km de Bugesera kuri ubu akinira ikipe ya Muhazi Cyling Club

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

Abasiganwa byo kwihimisha bakoraga ibilometero 3

Abasiganwa byo kwishimisha bakoraga ibilometero 3

Ahari lisiti z'abasiganwa

Ahari lisiti z'abasiganwa 

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

Ni irushanwa ryitabiriwe n'abarenga 2000

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

Ni irushanwa ryitabiriwe n'abarenga 2000 

Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge

Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge

Mu gitondo mbere y'irushanwa

Mu gitondo mbere y'irushanwa 

Ndayisaba Saidi Hamisi umwe mu batekinisiye b'irushanwa

Ndayisaba Saidi Hamisi umwe mu batekinisiye b'irushanwa

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KamaNzi 5 years ago
    Nimba aribyo bihembo bitangwa nanjye naritera inkunga kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND