RFL
Kigali

Mu masaha make The Ben agiye gusinyana amasezerano na kompanyi yenga ikinyobwa cya Belaire

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/06/2018 8:05
2


Kuva mu minsi ishize byagiye bivugwa ko umuhanzi The Ben agiye gusinyana amasezerano na kompanyi yenga ikinyobwa cya Belaire. Kuri ubu amakuru ahari ni uko uyu muhanzi agiye gusinya aya masezerano mu masaha macye ari imbere.



Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko The Ben agiye gusinya aya masezeramo mu masaha make nk'uko byagaragaye mu butumwa bugufi bwari bugenewe bamwe mu banyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda, aha hakaba hagaragara ko ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 17 Kamena 2018 ari bwo The Ben agomba gusinya amasezerano muri imwe muri Hotel ziri mu gace ka Nyarutarama.

Aya masezerano byakunze kuvugwa ko yaba yarayasinye ndetse hagenda hasohoka zimwe mu mpapuro byavugwaga ko ari amasezerano hagati ya The Ben n’uru ruganda, gusa amakuru ava imbere ku ruhande rwa The Ben ni uko aya masezerano bagiye bayaganiraho kenshi n'abahagarariye uru ruganda muri aka karere ariko bakaba hari ingingo bagombaga kumvikanaho mbere yo gushyira umukono ku rupapuro ari nabyo byaje kurangira bumvikanye kuri ubu bakaba bagiye gusinyana amasezerano.

Image result for the ben inyarwandaThe Ben wari umaze iminsi mu Rwanda

The Ben wari umaze igihe mu Rwanda ndetse akaba yaranagiye akora bimwe mu bitaramo bikomeye yaba mu Rwanda ndetse no mu karere mu gihe cy’amezi abiri amaze inaha, biravugwa ko nyuma yo gusinya aya masezerano azahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye n’ubusanzwe.

Inyarwanda.com turaza kuba tubabereye aho aya masezerano asinyirwa mu rwego rwo kumenya byinshi mu bikubiyemo ndetse no kugira byinshi tuganiriza uyu muhanzi biri busohoke mu nkuru yacu iri butambuke mu masaha make ari imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • spy5 years ago
    Wow,nibyiza cyane Bellaire nirumwe murwengero ruhemba neza aba celebrities,Ben ashobora kuzajya ahembwa 13,000,0$ kumwaka..komeza uterimbere muhungu wacu!
  • Claire5 years ago
    Uri Mugisha koko. Nkwifurije ibyiza byose Imana itanga.





Inyarwanda BACKGROUND