RFL
Kigali

Umukobwa uri kuvugwa mu rukundo na Diamond wanakwishimira ko babana yipakuruye bikomeye Zari na Hamisa Mobeto

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/06/2018 18:21
1


Bihora bishyushye muri Showbiz yo muri Tanzaniya cyane cyane ku ruhande rw’umuhanzi waho unakunzwe cyane Diamond utajya uburanwa udushya iteka. No kuri uyu munsi nta wundi tugiye kuvugaho ni Diamond mu nkubiri n’abakobwa cyangwa abagore, uko ushaka kubyita.



Diamond yabanye na Zari nk’umugore n’umugabo ndetse banabyarana abana babiri. Mu gihe Zari yabanaga na Diamond havuzwe inkuru nyinshi z’uko amuca inyuma ndetse biza no kumenyekana ko Diamond yateye inda umukobwa wagiye mu mashusho y’indirimbo Salomo ari we Hamisa Mobeto. Uyu muhanzi yabyigurukije kenshi abihakana gusa nyuma yaje kubyemera ndetse anamufasha kurera umuhungu babyaranye ndetse n’ejo bundi aherutse kumugurira inzu.

Zari n'abana yabyaranye na Diamond (Tiffah ararwaye)

Uyu mukobwa umaze kubyarira kabiri iwabo, Hamisa Mobeto ntajya aripfana na gato ndetse yaniyamye cyane abakomeje kumuvugaho kubera iyi nzu Diamond yamuguriye ku bw’umwana w’umuhungu bafitanye ababwira muri bwa bwishongore bwe busanzwe ko niba ari amashyari yabarembeje basenga nabo Imana ikabakorera nk’ibyo yakorewe na Diamond binavugwa ko ashobora kuba amutwitiye indi nda ya kabiri. Bibaye ari ukuri uyu yaba abaye umwana wa gatatu wa Hamisa Mobeto.

Hamisa yikomye bikomeye abamuvugaho ku nzu yaguriwe na Diamond

Si abo gusa bavuzwe mu rukundo na Diamond, harimo n’undi mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ya Diamond ndetse ari no mu mashusho y’indirimbo ya Yvan Buravan. Uwo mukobwa nawe byavuzwe ko Diamond yamuteye inda ndetse hari n’undi murundikazi we yanabyaye impanga birasakuza cyane ko nabo ari aba Diamond. Hari na Wema Sepetu wakundanye na Diamond, nawe tumwibuke abasenga kuko ari mu buribwe bukomeye nyuma yo kubagirwa mu gihugu cy’u Buhinde. Erega tutaniruhije tujya kure, Diamond yavuzwe mu rukundo na Shaddy Boo abenshi muzi.

Wema Sepetu we ari mu buribwe nyuma yo kubagwa

Nyuma y’aho Diamond atandukaniye n’uwari umugore we, Zari yatangaje ko undi mukobwa bazabana bazaba barakoze ubukwe kandi bitagomba kurenga uyu mwaka. Bikivugwa, abenshi batekereje ko ari Hamisa Mobeto, abandi batekereza ko yaba ari Zari ariko basanga bashobora kuba bari kwibeshya ahubwo hari undi mukobwa umeze nabi cyane kuri Diamond.

Uwo mukobwa nta wundi ni Queen Irene Charles uzwi nka ‘Lynn’ we aje aje rwose kuri Diamond. Ubwo yabazwagwa iby’urukundo bye na Diamond yavuze ko Imana ipanze ko babana yabyishimira cyane nk’uko tubikesha Ghafla. Yagize ati: “Turabizi twese ko ibintu byose bitegurwa n’Imana. Iramutse iteguye ko Diamond aba uwanjye yaba uwanjye rwose nta kibazo na kimwe mbona mu kubana nawe…”

Lynn umukobwa uri kuvugwa mu rukundo na Diamond yipakuruye bakeba be

Ibi nta kibazo na kimwe kibirimo rwose kuba yabana na Diamond, kuko umugani we gahunda ni iz’Uwiteka. Icyaje gutungura abantu cyane bose bakanamufata nk’umwirasi, umwiyemezi n’ibindi ni uburyo yipakuruye bikomeye abo tutatinya kwita bakeba be banamutanze umugabo akavuga ko ntaho abazi na hamwe.

Ibi yabitangarije mu kiganiro kuri Wasafi TV ubwo yabazwaga niba yaba azi umubano wa Diamond n’abo bagore. Nta gihunga na gike yagize ati “Zari uwo ni nde? Ndumva ntamuzi rwose! Njye n’uwo Hamisa Mobeto mumbwira nta n’uwo njye nzi. Njye ndi Lynn kandi ni njye ntare nyantare burya, abo bandi nta n’umwe nzi muri bo!” Si ubwa mbere uyu mukobwa abazwa ku mubano we na Diamond ndetse no ku bijyanye n’ubukwe bwabo ashimangira ko byamunyura cyane bibayeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukamana annuarithe5 years ago
    kbs birababaje twe nka bafana ba diamond twashimishwaga nokubona diamond arikumwe na zari kuko numugore uzi gushakira urungorwe ibyiza kandi utanga care mugihe afite akaruhuko,arashoboye pe naho abobose baza nabokumutesa umutwe bigatuma atifatira ibyemezo nkumuntu w'umugabo.





Inyarwanda BACKGROUND