RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Reba uko isengesho ryo ku munsi mukuru wa Eid - El- Fitr i Nyamirambo ryagenze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/06/2018 14:11
0


Mu rwego rwo gusoza igisibo Gitagatifu, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yahamagariye abayoboke b’iri dini mu Rwanda kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge biri mu bibazo bihangayishikije urubyiruko. Ibi byavugiwe muri Stade Regional i Nyamirambo ahabereye isengesho ku rwego rw’igihugu ku munsi mukuru wa Eid - El- Fitr.



Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid-El-Fitr usoza igisibo Gitagatifu cya Ramadhan baba bamazemo ukwezi; abo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu isengesho rusange kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, banahahererwa ubutumwa na Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana bwagarutse ku kurwanya ibiyobyabwenge.

Igisibo ni rimwe mu mahame atanu y’idini rya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera. Eid-El-Fitr, ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakajya kwishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.

REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE KURI UYU MUNSI MUKURU

Hatanzwe ituro ryo kubaka imwe mu misigiti iri mu mishingaAba Islam bari babukereyeN'ubwo arwaye yari yaje gusengaBari bitabiriye ku bwinshiAba Islam bari bitabiriye ku bwinshi

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND