RFL
Kigali

Lorie wahoze akora Hiphop mu muziki wa Secular ari guhamya ko Yesu ari umugabo ukomeye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/06/2018 9:44
1


Amazina ye asanzwe ni Ishimwe Lorie Esperance, gusa mu muziki akoresha Ishimwe Lorie. Yahoze ari umuraperikazi mu muziki usanzwe (secular music), nyuma aza kwakira agakiza, none ubu ari kwamamaza ubutumwa bwiza ahamiriza amahanga ko Yesu ari umugabo ukomeye.



Muri rusange umuziki yawutangiye mu mwaka wa 2010 aho yakoraga injyana ya Hiphop mu muziki usanzwe. Icyo gihe atarakira agakiza, yakoreshaga izina rya 'Sister Lorie', akora indirimbo zinyuranye zirimo iyitwa 'I dore you'. Ishimwe Lorie yatangarije Inyarwanda.com yaje gufata umwanzuro wo kwakira agakiza, tariki 4/12/2016 atangira gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ishimwe Lorie

Ishimwe Lorie yakiriye agakiza asezerera umuziki w'isi

Kuri ubu arakataje mu kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu muziki. Magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Yesu ni umugabo'. Ni amashusho yafashwe anatunganywa na producer Karenzo (Embassy studio). Ishimwe Lorie avuga kuri iyi ndirimbo ye yagize ati: "Ifite ubutumwa bwo kuvuga ku mbaraga za Yesu bityo uzasaba Imana muri iryo zina azahabwa."

Ishimwe Lorie yabajijwe na Inyarwanda.com intego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, adusubiza muri aya magambo: "Intego yanjye ni ukuvuga ubutumwa ntanga itangazo rivuga ko nta mitsima ya rubanda Yesu afite. 1 Sam 21:5" Usibye kuririmba, Ishimwe Lorie akomeje kuzenguruka insengero zinyuranye atanga ubuhamya bw'ibyo Imana yamukoreye ikamuvana mu isayo ry'ibyaha ikamuha agakiza.

REBA HANO 'YESU NI UMUGABO' YA ISHIMWE LORIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngirababyeyi noel3 years ago
    Azampamagare kurizi nomero.0780567459/0733215873 ambwire uburyo umuntu yamubona mugitaramo agatambutsa indirimbo ze nubuhamya ndumva byahimdura benshi





Inyarwanda BACKGROUND