RFL
Kigali

FIFA World Cup 2018: U Burusiya bwakiriye irushanwa bwatangiye bunyagira Arabia Saudite-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2018 20:20
0


Ikipe y’igihugu y’Abarusiya nk’igihugu cyakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, yatangiye iri rushanwa inyagira Arabia Saudite ibitego 5-0 mu mukino ufungura wakinwe kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba w’uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2018.



Abarusiya bafunguye amazamu ku munota wa 12’ ku gitego cyatsinzwe na Yuri Gazinskiy. Denis Cheryshev wari winjiye mu kibuga asimbura Dzagoev wari ugize ikibazo mu ntango z’umukino, yaje gutsindamo ibitego bibiri (43’ na 91’). Ibindi bitego byatsinzwe na Artem Dzyuba (71’) na Aleksandar Golovin (94’) umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga mu ikipe y’Abarusiya.

Muri uyu mukino w’itsinda rya mbere (A), Aleksandar Golovin yahakuye ikarita y’umuhondo cyo kimwe na Taisir Al-Jassim wa Arabia Saudite. Muri uyu mukino kandi, ikipe ya Arabia Saudite n'ubwo yatsinzwe, ni yo yatindanye umupira kuko bawugumanye ku kigero cya 59% mu gihe Russia bawugumanye 41%.

Russia bateye imipira irindwi (7) igana mu izamu mu gihe Arabia Saudite nta n’umwe (0) bateye. Russia bateye imipira itanu (5) ica kure y’izamu mu gihe Arabia Saudite bateye imipira ine (4). Russia yari mu rugo, yateye koruneri esheshatu (6) mu gihe Arabia Saudite babonye koruneri ebyiri (2). Russia baraririye inshuro eshatu (3) naho Arabia Saudite babikora inshuro imwe (1).

Russia bakoze amakosa 22 mu gihe Arabia Saudite bakoze amakosa icumi (10). Russia na Arabia Saudite buri ruhande rwahawe ikarita imwe y’umuhondo.

Abakinnyi babanje mu kibuga n'abasimbura:

Russia: Akinfeev, Fernandes, Kutepov, Ignashevich, Zhirkov, Zobnin, Gazinsky, Golovin, Samedov, Smolov, Dzagoev. 

Abasimbura: Lunev, Semenov, Cheryshev, Kuzyaev, Kudryashov, Granat, Aleksey Miranchuk, Anton Miranchuk, Erokhin, Dzyuba, Smolnikov, Gabulov.

Saudi Arabia XI: Al-Muaiouf, Al-Breik, Osama Hawsawi, Omar Hawsawi, Al-Shahrani, Al-Jassam, Otayf, Al Dawsari, Al-Shehri, Al-Faraj, Al-Sahlawi. 

Abasimbura: Al-Mosailem, Al-Harbi, Al Bulaihi, Bahbir, Al-Khaibri, Kanno, Al-Khaibari, Al-Moqahwi, Al-Muwallad, Asiri, Motaz Hawsawi, Al-Owais.

Umusifuzi: Pitana Nestor (Argentina)

His emotion was matched by Cherchesov who saw his substitution pay off in the most brilliant of fashions

Cherchesov umutoza mukuru wa Russia yishimira intsinzi

Dzyuba and Cherchesov, who have had their differences in the past, embrace in celebration of the former's goal

Cherchesov ashimira Dzyuba  watsinze igitego mu mukino 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 ni bwo hazaba hakinwa umukino wa kabiri w’itsinda rya mbere (A) ubwo Egypt ya Mohammed Salah izaba icakirana na Uruguay saa munani (14h00’) mu gihe mu itsinda rya kabiri (B) nabo bazakina. Mu itsinda rya kabiri (B), Maroc izakira Iran saa kumi n’imwe (17h00’) mbere y'uko Portugal izaba icakirana na Espagne saa mbili z’umugoroba (20h00’).

The 28-year-old found himself unmarked at the back post to head home Aleksandr Golovin's cross

With his first touch of the match, the 6ft 5in striker headed home to confirm victory for the World Cup hosts

Artem atera igitego n'umutwe 

The towering striker punches the air with delight after extending his side's lead in the Russia capital

Artem Dzyuba yikoza ibicu yishimira igitego

Halfway through the second half, Cherchesov made a change up front as Artem Dzyuba replaced Smolov

Artem Dzyuba yinjiye mu kibuga asimbuye Smolov

The Villarreal winger ran over to celebrate with a corner of the home fans inside the Luzhniki Stadium

Cherychev ukinira ikipe ya Villareal muri Espagne yatahanye ibitego bibiri mu mukino

Russia's No 6 was promptly mobbed by his team-mates after doubling their advantage just before half-time

Abakinnyi ba Russia bishimira igitego cya Cherchev

The goal clearly meant a lot to the 27-year-old as he pointed to the heavens after scoring his first goal of this tournament

Chrychev w'imyaka 27 yishimira igitego

However, it hadn't as he smartly cut inside all of them before blasting this left-footed strike into the top corner

After a quick counter-attack, the midfielder fooled three Saudi Arabia players when it seemed the moment had gone

Uburyo yagitsinzemo 

Just before half-time Russia doubled their lead when Denis Cheryshev fired home on 43 minutes

Denis Cheryshev yakoze akazi gakomeye

Alan Dzagoev (left) fends off a challenge from Omar Hawsawi as the hosts go in search of the opening goal

However, Russia's attempts to do so took a major blow when Dzagoev pulled up with a left hamstring injury

Dzagoev was consoled by his team-mate Aleksandr Samedov as he trudged off with his tournament hopes now in tatters

Dzagoev (9) yavuye mu kibuga hakiri kare atsikiye ahita asimburwa na Cherychev 

Fyodor Smolov (centre) tries to control the ball under pressure from two Saudi Arabia players during the opening exchanges

Fyodor Smolov (10) ashaka igitego mbere yo gusimburwa 

Russia manager Stanislav Cherchesov stand side-by-side for their country's national anthem before kick-off

Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu mbere y'umukino

Saudi Arabia's No 1 could do nothing but watch on as Gazinsky's header bounced into towards the bottom corner

Gazinsky wheels away in celebration in what was a joyous occasion for him and his country at the Luzhniki Stadium

Ibyishimo by'Abarusiya 

Saudi Arabia goalkeeper Abdullah Almuaiouf could do nothing to prevent the header - despite being at full stretch

Abdullah Almuaiouf umunyezamu wa Arabia Saudite yahaboneye akatari gato

PHOTOS: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND