RFL
Kigali

Bishop Casmir Nyirimbirima bakundaga kwita Sekuruza w'abarokore mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2018 16:21
9


Bishop Daniel Nyirimbirima Casmir wayoboraga Itorero Miracles and Healing Centre yitabye Imana ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki 14/06/2018 azize urupfu rutunguranye. Nyakwigendera yari azwi ku kazina ka 'Sekuruza w'abarokore' bitewe n'uko hari benshi bakiriye agakiza ku bwe.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko uyu munsi kuwa Kane, Bishop Casmir Nyirimbirima ufatwa nka Sekuruza w’abizera mu Rwanda, yitabiriye inama y'itorero, ayivamo yumva atameze neza, bamujyana kwa muganga i Rwamagana, akigerayo ahita yitaba Imana.

Nyakwigendera Bishop Daniel Casmir Nyirimbirima yitabye Imana ku myaka 84 y'amavuko. Yakundaga gutanga impanuro ku bakristo by'umwihariko bagenzi be b'abapasitori. Yimitse abapasitori benshi ba hano mu Rwanda no muri Uganda.

NyirimbirimaNyirimbirima

Bishop Casmir yitabye Imana ku myaka 84 y'amavuko

Bishop Kazimiri

Bishop Casmir ubwo yari kumwe na Apotre Rwandamura

Image result for Rwandamura yimitswe Apotre

Bishop Casmir ni we wimitse Apotre Rwandamura

Prophete Prince Ruzindana

Bishop Casmir ubwo yimikaga Prophet Ruzindana Prince

Bishop Casmir

Bishop Casmir ubwo yimikaga Apotre Dr Aloys Ndindabahizi

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Sha nukuri Uwiteka amwakire casmir adusabire natwe tur murugendo
  • Uwase5 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • Kalima james5 years ago
    Bishop yimika apôtre ate? C le monde à l'envers: aho apôtre yakwimitse Bishop
  • Ange5 years ago
    Yoooo! So sad! Imana imwakire mubayo. Imana yamukoresheje imirimo itangaje!
  • samson5 years ago
    yakoze umurimo mwiza abikiwe ikamba ritangirika yakoreye akiri mu isi ya abazima .RIP
  • Fanta Glorious Classic5 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira, Bishop Kazimiri,inyigisho ze zo ntizizasaza zizahoraho, yarakoze cyane Imana imwakire mu bahire bayo.
  • Olive Dusabe5 years ago
    papa Imana yakwakiriye kare
  • john5 years ago
    yooooo so sad news inyarwanda mwaba mutugiriye neza mutuboneye ikiganiro yagiranye na KNC kuri TV one nko mu mwaka wa 2014 niba ntibeshe ,aho yavugaga uburyo yagiye mu Ijuru akaza kugaruka. Murakoze
  • 5 years ago
    Yoooh, mbega inkuru ibabaje. Gusa Bishop Casmil Imana yamukoresheje imirimo myinshi kandi nawe yemereye Imana aho yamutumye rwose. yimitse abakozi b'Imana benshi, harimo na Prophet Claude Ndahimana wo muri Soul Healing Revival Church umwaka ushize, menya arinawe mukozi w'Imana wa nyuma yimitse. gusa yakoreye Imana atiganda, Uwiteka nyiringabo amwakire mube kandi twizeye ko ikamba rye yarangije kuryambika. gusa Uwiteka amusaruriye igihe gikwiriye. natwe tugerageze gutera ikirenge mucye





Inyarwanda BACKGROUND