Bishop Daniel Nyirimbirima Casmir wayoboraga Itorero Miracles and Healing Centre yitabye Imana ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki 14/06/2018 azize urupfu rutunguranye. Nyakwigendera yari azwi ku kazina ka 'Sekuruza w'abarokore' bitewe n'uko hari benshi bakiriye agakiza ku bwe.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko uyu munsi kuwa Kane, Bishop Casmir Nyirimbirima ufatwa nka Sekuruza w’abizera mu Rwanda, yitabiriye inama y'itorero, ayivamo yumva atameze neza, bamujyana kwa muganga i Rwamagana, akigerayo ahita yitaba Imana.
Nyakwigendera Bishop Daniel Casmir Nyirimbirima yitabye Imana ku myaka 84 y'amavuko. Yakundaga gutanga impanuro ku bakristo by'umwihariko bagenzi be b'abapasitori. Yimitse abapasitori benshi ba hano mu Rwanda no muri Uganda.
Bishop Casmir yitabye Imana ku myaka 84 y'amavuko
Bishop Casmir ubwo yari kumwe na Apotre Rwandamura
Bishop Casmir ni we wimitse Apotre Rwandamura
Bishop Casmir ubwo yimikaga Prophet Ruzindana Prince
Bishop Casmir ubwo yimikaga Apotre Dr Aloys Ndindabahizi
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO