RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Mukamitsindo yahembewe kwita ku bimukira baba mu Butaliyani-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2018 14:33
0


Mu Butaliyani mu minsi ishize hahembewe umunyarwandakazi witwa Mukamitsindo ufite n’ubenegihugu bw’u Butaliyani. Yakiriye igihembo gitangwa na Moneygram n’inteko ishinga amategeko y’u Butaliyani ahabwa igihembo nk’umuntu ukoresha amafaranga nk'uko bigenwe. Yanambitswe umudari.



Aganira n’ikinyamakuru BBC Mukamitsindo Marie Therese yabwiye umunyamakuru ko iki gihembo yagihawe kubera ibigo afite byo mu mushinga we witwa Karibu wakira abimukira baba bagiye mu Butaliyani, bakazicumbikira bakabambika ndetse bakabafasha no kubaha ibyangombwa byose nkenerwa ndetse bakabafasha kubona ibyangombwa ariko kandi n'abarwayi bakabafasha kwivuza banabigira imishinga ku buryo ushaka kongera gutangira ubuzima yabikora.

MukamitsindoUmunyarwandakazi yahembewe gufasha abimukira mu Butaliyani

Uyu mubyeyi yatangaje ko uretse abimukira baba bavuye muri Afurika hari n'abandi afasha bo muri Syria, Bangladesh, Afghanistan n'ahandi, gusa ngo abenshi ni abanyafurika. Uyu mubyeyi atangaza ko afite ibigo mu makomine cumi n'ane aho buri komine afitemo ikigo. Yabajijwe aho akura amikoro atangaza ko Leta y’u Butariyani ari yo imufasha.

MukamitsindoMukamitsindo Marie Therese ari kumwe Laura Boldrini ukuriye inteko ishinga amategeko y'u Butaliyani ari nawe wamwambitse umudari w'ishimwe

Uyu mubyeyi yumvikanye abwira BBC ko mu muryango yashinze yakiramo na bamwe mu bimukira bahunze Libya, aha we akavuga ko bo baba banagoye kubakira kuko baba bafite ihungabana kubera iyicarubozo baba barakorewe. Akomeza avuga ko aba bashyirirwaho ubuvuzi bw’umwihariko ku buryo bafashwa kwitabwaho.

MukamitsindoAri mu mubare munini w'abahembewe ibikorwa byiza bakoze

Tubibutse ko uyu muryango w’uyu munyarwandakazi wiswe Karibu ari nawo washinze Kiwundo Entertainment inzu ifasha abahanzi bo mu karere ibarizwa hano mu Rwanda ikaba inafite studio mu mujyi wa Kigali yitwa Kiwundo Record. Usibye gufasha abimukira ariko uyu mubyeyi yatangije igikorwa cy’Umuganda mu Butaliyani aho abakozi b’uyu muryango Karibu basaga 150 ndetse n'aba bimukira bakora umuganda buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND