Kigali

Miss Igisabo yahaye inkwenene Safi Madiba ku bw’icyongereza gipfuye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2018 11:27
0 0 0 0 0 Loading... 14

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga Safi Madiba yagize gutya ashyiraho ifoto iriho amagambo y’icyongereza, bitewe n'ukuntu yayanditse, Miss Uwase Hirwa Honorine (Miss Igisabo) yamuhaye inkwenene amusaba guhindura amagambo yanditse munsi y’ifoto yari amaze gushyira hanze.



Ibi byakurikiwe n'uko Safi Madiba yahise abikosora. Ifoto igaragaza uyu muhanzi yicaye ku modoka ya Benz, yayiherekeje amagambo agira ati:“I AM BLESSED (ndi umunyamugisha) CHOOSED (yashakaga kuvuga Chosen, bivuga ngo naratoranyijwe), ACCEPTED (narakiriwe), REDEEMED (naracunguwe) and FORGIVED (yashakaga kuvuga ngo Forgiven, bivuga ko yababariwe).”

safi madibaMiss Igisabo yibasiye Safi Madiba

Abakurikira Safi Madiba kuri Instagram barimo Miss Uwase Hirwa Honorine witiriwe Miss Igisabo ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017, bahise bamugaragariza ko iki cyongereza ke kirimo amakosa ndetse baranamukosora. Ibi byatumye Safi ahita afata icyemezo cyo gusiba iyi foto ashyiraho indi foto iriho icyongereza gikosoye.

safi madibaSafi Madiba yaje gukosoka

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'NISAMEHE' 

 






Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Nigger7 months ago
    ese mwagiye mukoresha indimi zanyu mukareka gutoba izabandi, nzakoresha ururimi rwanjye till I die. I like my mother tongue (Kinyarwanda). yuweeeeee ndibagiwe nanjye ndatoba, apuuuuu umusaza naho turakaze kuvuga ururimi utavukiyemo...hahahahahaha tujye twisengerera kbsa bro
  • lamar7 months ago
    madiba wee kotora kotora
  • Luka7 months ago
    None se ko n' ibyo yakosoye hakirimo amakosa? Yanditse CHOOSEN kandi Gisabo yamubwiye CHOSEN ; yandika FORGIVEn kandi Gisabo yavuze FORGIVEN ubundi yibagirwa REDEEMED.
  • 7 months ago
    Ubwose yamuhaye izihe nkwenene ko mugira byacitse
  • Bruno7 months ago
    Hanyuma ngo mwaraminuje muri ULK .... Umuntu utazi icyongereza abana batangiriraho kucyiga!!!! Be serious !!
  • freaky7 months ago
    ntabirenze arko ntimukagira ibintu intambarw siwe waremy ururimi knd ntanumuhanga wururimi ubaho ,nawe nururimi rwawe hakondo urarutoba,rata madiba komeza imishinga yawe uterimbere urekan nabanzi bishimir ibibi gusa tukurinyuma.
  • mandela7 months ago
    ese luka ni irihe tandukaniro hagati ya FORGIVEn na forgiven ikosa ry' imyandikire nawe warikora kuko ntawumenya byose wenda redeemed yayihoreye ubizi gute ko yayihoreye iyo wanga umuntu si ngombwa ngo ushakire amakosa aho atari
  • Jonhson7 months ago
    Uwakosoye nawe azakosorwa kuko si ururimi rwacu, Safi cong... muvandi gusa ujye ukoresha ikinyarwanda abafana bawe twumva
  • Mico7 months ago
    Ariko mukunda byacitse koko! Kumukosora se ni ukumuha inkwenene? Ubwo muragirango Safi amwishyiremo ngo yamusebeje! Gukosorana ni ibintu byiza kdi bisanzwe ntimukaremereze ibintu
  • 7 months ago
    Hhhh kubera igihunga nibyo bamukosoye yahise abyibagirwa, n'ibizima yari yanditse nabyo arabyibagirwa
  • Eddie7 months ago
    Honorine ntabwo yahaye SAFI inkwenene yamukosoye. Safi nawe nta cyaha yakoze kuko communication nirwo rurimi. Ikinyarwanda se cyo tucyangiza atari langue maternelle? Safi nta nka yaciye amabere svp!!!
  • hassan7 months ago
    ubuse wowe ubu ukoresheje urwawe rwa gakondo
  • Hafashimana Bernard7 months ago
    error is human for guhuhuka
  • nick7 months ago
    hhhhhhhhhhhhhhh abanyarwanda we ibyose birarenze ndumva kwibeshya ari ibintu bisanzwe kbx

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS